Umunyarwanda ukekwaho Jenoside asigaye atwara tagisi mu Bwongereza

Modeste Kennedy Hakizimana ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 uba mu Bwongereza asigaye atwara tagisi mu mujyi wa London ariko ngo ntiyakoherezwa mu Rwanda kubera ko yahawe uburenganzira bwo kuguma muri icyo gihugu.

Mu cyumweru gishize, uyu mugabo w’imyaka 41 umaze imyaka 13 aba mu Bwongereza yanze gusubiza ibibazo bw’umunyamakuru w’ikinyamakuru The Daily Mail ahitamo guhamagara polisi amushinja kuba umuntu urangwa n’ivangura rishingiye ku ruhu.

Ubwo polisi yahageraga yahase ibibazo umunyamakuru ndetse na Hakizimana birangira iciye amayero 80 Hakizimana y’amande kubera gutesha igihe polisi.
Uyu mugabo ukomoka i Rambura mu Karere ka Nyabihu yabaye umuyobozi w’abanyeshuri bo mu ishyaka rya MRND muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Ishami ry’ubwongereza rishinzwe gukumira ibyaha rishinja Hakizimana ko yafashije abasirikare gutsemba abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Kaminuza kuko mu gihe Jenoside yari irimbanyije, yasubiye i Butare ariko we akavuga ko yari agiye kureba ibitabo bye.

Hakizimana akigera mu Bwongereza mu mwaka w’1999 yasabye kuhaba nk’impunzi ariko urukiko rumutera utwatsi kuko akekwaho gukora ibyaha bya Jenoside. Icyakora muri 2002 Minisiteri y’umutekano muri icyo gihugu yamwemereye kuguma mu Bwongereza ariko mu gihe runaka.

Charlie Elphicke, Umudepite w’u Bwongereza yatangarije The Daily Mail ko atumva ukuntu umuntu ukekwaho Jenoside atwara tagisi aho kugukurikiranwa n’ubutabera. Yagize ati: “Ntibisanzwe ko umuntu ukekwaho Jenoside akwiye kuba atwara tagisi, akwiye kuba akurikiranwa n’ubutabera.”

Yakomeje avuga ko umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye nka Jenoside yagombye kuba imbere y’ubutabera ariko itegeko ry’uburenganzira bwa muntu ntiribe intambamyi.

Iryo tegeko ahirimbana ngo rivugururwe ryashingiweho mu mwaka wa 2010 kugira ngo Hakizimana n’abandi Banyarwanda batatu bemerwe kuguma mu Bwongereza ku mpamvu zo kurinda uburenganzira bwabo (humanitarian protection).

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

abo banyawanda muzabafate muohereze mugihugu cyabo babiryozwe .

cyarubenga raetitia yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

birababaje koko niba yarakoze amahano yahekuye igihugu,ariko ndanabaza ko mbona kuruhanderwe handitse ngo yari ahagarariye MRND aho yigaga bivugako uwari muri mrnd wese icyo gihe yakoze amahano? ese ko tubona hari abandi bidegembya kandi bari bakomeye mubuyobozi bwiryo shyaka mu rwego rwigihugu bo mubavugaho iki?ahubwo ugasanga bariyambuye umwambaro wi interahamwe bakitwikira mu ntore batabajijwe ibyo bakoze

nakaga yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka