Umunyarwanda Mutsinzi Mussa mu biyamamariza kuyobora Inama y’Urubyiruko ya Commonwealth

Mutsinzi Mussa w’imyaka 25 ari mu bantu batandatu bahatanira kuyobora Inama y’Urubyiruko rw’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth Youth Council’, ku migabane ya Afurika n’u Burayi.

Mutsinzi Mussa arasaba Abanyarwanda kumushyigikira
Mutsinzi Mussa arasaba Abanyarwanda kumushyigikira

Mutsinzi asaba Abanyarwanda kumutora binyuze mu kubanza gukora ‘tagging ya #CommonwealthYouth, #CYF, #CHOGM2021, hanyuma bakamushyigikira bakanda ‘follow, like, tweets, share, subscribe, comments’ ku mbuga nkoranyambaga ze ari zo: @Mussa Mutsinzi kuri Facebook, @mussa_mutsinzi kuri Twitter, @Mussa Mutsinzi kuri LinkedIn @mozz_du_bois kuri Instagram.

Mutsinzi yizeza ko mu gihe yaramuka atorewe kuyobora urubyiruko rwa Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi guhera muri Gicurasi uyu mwaka wa 2021, hazabaho gushakira benshi imirimo bitewe n’imishinga itandukanye avuga ko azazana igakorerwa mu Rwanda.

Mutsinzi yagize ati “Ni ishema ry’igihugu cyacu kuba twaremerewe kandidatire, ikindi ni uko ahanini mu byo umuntu akora haba harimo inyungu z’urubyiruko rw’igihugu cye, iyo hemejwe umushinga runaka wowe (uyobora Commonwealth) uhita uwuzana ugakorerwa mu gihugu cyawe”.

Uyu mukandida w’u Rwanda avuga ko mu mishinga ateganya guteza imbere mu gihugu mu gihe yaramuka atowe, hari ijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ndetse no kwibanda ku iterambere ry’umwana w’umukobwa.

Avuga kandi ko azarwanya inda zidateganyijwe, kurwanya ubushomeri binyuze mu gufasha urubyiruko kujya ahantu hose mu bihugu 54 bigize Commonwealth n’ahandi, kandi ko abadafite ubushobozi bwo kujya guhanganisha ubumenyi n’ibicuruzwa byabo, ngo bazashakirwa amahugurwa.

Mutsinzi avuga ko bibabaje kubona Abanya-Ghana, Abanya-Kenya, Abanya-Cameroon n’abandi, ari bo usanga biganje ku isoko ry’akazi n’ibicuruzwa rya Commonwealth, ariko ngo yashaka Abanyarwanda akababura.

Mutsinzi Mussa kuri ubu ni umukuru w’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere ry’Urubyiruko (AJPRODHO Jijukirwa), akabifatanya no kuyobora Inama y’Urubyiruko mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro.

Yarangije kwiga (afite impamyabushobozi “bachelor’s degree”) mu bijyanye n’imiyoborere y’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kuri ubu Mutsinzi ahanganye n’Umunya-Cameroun witwa Ekema Ndolo Miranda, Umunya-Nigeria Ifeoluwa Kahinde, Umunya-Zambia Jane Nakasamu, Umunya-Botswana Kaene Disepo, Umwongereza Namir Chowdury, ndetse n’Umunya-Uganda Shamim Nabuuma.

Mutsinzi ashingira icyizere cyo gutsinda ku kuba umuryango Commonwealth warakiriye kandidatire ye, ndetse no kuba u Rwanda rugezweho mu kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu yiswe CHOGM, aho ruzahita ruhabwa kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mureke tumushyigire nanjye namubonyemo ubushobozi, nta n’impamvu aya mahirwe yaducika nk’Abanyarwanda. MUTSINZI Imana ibidufashemo izina rizabe ariryo Muntu.

Djasmin Josine yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

This man is a good patriot of our nation. kindly vote him for the welfare of our citizens

Jabez Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Uyumwana nimumushigikire mubyukuri arashoboye nkurubyiruko namahirwe akomeye kugihugu cyacu kandi mubyukuri nizera ntashidikanya ko uwo musore ashoboye tumuhe amahirwe

Kwizera yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka