Umunyarwanda muri 50 bahatanira Amadolari 100,000
Ernest Mugisha, umunyeshuri w’Umunyarwanda w’imyaka 22 wiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi bwita ku Bidukikije (RICA), ni umwe mu bantu 50 bashyizwe ku rutonde rw’abahatanira igihembo cya Chegg.org (Global Student Prize) cya 2022, gihwanye n’ibihumbi 100 by’Amadolari.
- Ernest Mugisha
Icyo gihembo ngarukamwaka gihabwa umunyeshuri wabaye indashyikirwa mu masomo, mu mibereho ya bagenzi be n’iy’abaturage b’aho yiga no hanze yaho.
Chegg ni ikigo cy’Abanyamerika cy’uburezi bw’ikorabuhanga gifite icyicaro i Santa Clara, muri Leta ya California. Mugisha yaje muri 50 batoranyijwe mu banyeshuri hafi 7.000 bo mu bihugu 150 bari biyandikishije.
Umuryango witwa Varkey Foundation, wafatanyije na Chegg.org mu mwaka ushize batangiza icyo gihembo kigenewe umunyeshuri (Global Student Prize) gitangwa buri mwaka, kikaba kije gisanga ikindi cya Varkey Foundation gihabwa umwarimu (Global Teacher Prize) cya miliyoni imwe y’amadolari.
Varkey Foundation ni umuryango w’abagiraneza ku rwego rw’Isi baharanira guteza imbere uburezi bw’abana badafite ubushobozi.
Amarushanwa ya Chegg.org yashyizweho nk’urubuga rushya rwo kumurikira Isi abanyeshuri b’indashyikirwa mu byo bakora aho bari hose, ugasanga biragira uruhare rukomatanyije mu gutuma Isi iba nziza.
Igihembo cyashyiriweho abanyeshuri bose bafite byibuze kuva ku myaka 16 kandi biga mu mashuri makuru (kaminuza) cyangwa bari muri gahunda z’amahugurwa yo kongera ubumenyi.
Abanyeshuri bigira ku masaha (Part-time), kimwe n’abiga amasomo yo kuri murandasi (online courses), nabo bemerewe guhatanira icyo gihembo.
Ernest Mugisha ni muntu ki?
Ernest Mugisha ni rwiyemezamirimo, atanga ibiganiro mu ruhame, atanga inama akaba n’umuvugizi w’urubyiruko uharanira kuzamura imibereho y’abaturage bo mu bice byasigaye inyuma.
Yatangije ndetse ayobora imishinga myinshi ifitiye akamaro abaturage, igamije gukemura ibibazo bigoye haba mu Rwanda no mu mahanga.
Ni umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi w’ikigo INFIM AG-TRANSFORM AFRICA, ikigo Nyarwanda cy’impuguke mu bikorwa bituruka ku musaruro w’ubuhinzi, kubisakaza no gukora imishinga.
Mugisha kandi ni n’umwe mu bashinze akaba n’umuyobozi wa MHF, umushinga ufasha abakorana nawo kubona ibiribwa batagombye kuva mu rugo, cyangwa ngo bajye gukubita isuka mu butaka.
Hejuru y’ibyo n’ibindi bigwi bitandukanye tutarondoye hano, Mugisha asobanurira Imibare n’Icyongereza bagenzi be bigana muri kaminuza, yanakoreye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Ishami ry’Abakorerabushake b’Umuryango w’Abibumbye mu butabazi no gufasha abahuye n’ibibazo, aho yakoze akazi gakomeye mu gutuza impunzi no guhuza imiryango.
Kwiyandikisha mu marushanwa ya Global Student Prize y’uyu mwaka byatangiye ku itariki 27 Mutarama, birangira ku itariki ya 1 Gicurasi.
Abanyeshuri basuzumwa ubudashyikirwa hagendewe ku manota babonye, uruhare bagize mu mibereho ya bagenzi babo, impinduka bazanye aho baba no hanze yaho, uko bigobotora ingorane bahura nazo mu kazi, uburyo berekana ubuhanga mu guhanga udushya n’uburyo bitwara nk’abaturage b’Isi.
Igihembo cy’umwaka ushize cyegukanywe na Jeremiah Thoronka, umunyeshuri w’imyaka 21 wo muri Sierra Leone, watangije umushinga mushya witwa Optim Energy, uhindura imirindi y’ibinyabiziga n’abanyamaguru mo umuriro w’amashanyarazi.
Uwo mushinga ukenera ibikoresho bibiri gusa, ukageza umuriro w’amashanyarazi w’ubuntu ku ngo 150 zituwe n’abantu babarirwa mu 1.500 no ku bigo by’amashuri 15 byigwaho n’abarenga 9.000.
Abanyeshuri 10 ba mbere bazahatanira Global Student Prize, bazamenyekana muri Kanama uyu mwaka, uzacyegukana akazatoranywa muri abo 10 bikozwe n’inteko ya Global Student Prize Academy, izaba igizwe n’abantu b’abanyabigwi, nk’uko byatangajwe na TNT.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|