Umunyarwanda muri 15 bageze muri ½ cy’amarushanwa y’igihembo cya Jack Ma

Amarushanwa ya Africa’s Business Heroes (ABH) mu mwaka wa 2022, ageze muri kimwe cya kabiri aho Umunyarwanda umwe ari muri 15 batoranyijwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Francine Munyaneza washinze Munyax Eco Company
Francine Munyaneza washinze Munyax Eco Company

ABH ni gahunda y’ubugiraneza yashyizweho n’Umuryango w’umuherwe w’Umushinwa (Jack Ma Foundation), igamije gushakisha abafite impano ya barwiyemezamirimo no kwizihiza ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika, ikaba inagamije guteza imbere ubumenyi mu kwihangira imirimo.

Francine Munyaneza uri muri 15 batsindiye kugera muri ½ cy’ayo marushanwa, ni we washinze ikigo cyitwa Munyax Eco Company giharanira gukemura ibibazo by’ingufu z’amashanyarazi mu byaro no mu mijyi, gitanga ibikoresho by’imirasire y’izuba byakorewe bikanageragerezwa muri Afurika.

Munyaneza akaba yemeza ko yiteguye kugera mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa. Aragira ati: “Iyi ni intambwe ikomeye kandi ni iby’agaciro kuri njye. Ndimo ndakora ntikoresheje kugira ngo nzagere mu cyiciro cya nyuma cy’abazahatanira igihembo”.

Ikigo cya Munyaneza (Munyax Eco Company), gifite n’ibikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ikirere, kikaba gikorera mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho kimaze kugeza ingufu z’imirasire y’izuba ku bantu 10.000.

Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye n’ibikorwa muri ABH, Zahra Baitie Boateng, yavuze ko abatoranyijwe kugera muri ½ bafite ibikorwa byihagazeho.

Zahra Baitie ati “Abatoranyijwe bafite ibisubizo by’indashyikirwa n’ubumenyi mu kuba ba rwiyemezamirimo bizafasha gukemura ibibazo by’abaturage. Ibi kandi, birumvikana, bigaragaza uburyo u Rwanda rukataje mu bikorwa by’ubucuruzi no gushyiraho gahunda zorohereza ba rwiyemezamirimo gukora imishinga yabo”.

Zahra Baitie yongeyeho ko Umunyarwandakazi watoranyijwe afite amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma kubera akamaro ibikorwa bye byagiriye abaturage, ariko nanone abakemurampaka ni bo bazakora akazi kabo bagendeye ku bisabwa mu guhitamo abazegukana igihembo.

Amarushanwa ya ABH yashyizweho na Jack Ma, aba buri mwaka agatanga igihembo cya miliyoni 1,5 y’Amadolari agomba gusaranganywa abantu 10 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma.

Ba rwiyemezamirimo baturutse mu bihugu 54 byose bya Afurika, mu mishinga yose, mu ngeri zose z’imyaka, no mu bitsina byombi, ubu bemerewe gutanga impapuro zisaba kwinjira mu marushanwa ari mu Gifaransa no mu Cyongereza.

Francine Munyaneza wa Munyax Eco Company yageze muri ½ cy’amarushanwa ari kumwe na Melisa Tafila washinze ikigo kitwa Conexus Proprietary Limited cyo muri Botswana, Flavien Koutcha Simo, uyobora ikigo kitwa Save our Agriculture Sarl. cyo muri Cameroon.

Misiri (Egypt) yegukanye imyanya itatu ku rutonde harimo Amena Elsaie uri mu bashinze ikigo cyitwa Helm Consulting gifasha abafite ubumuga, Nadia Gamal El Din, washinze icyitwa Rahet Bally Company gitera ababyeyi b’abagore inkunga y’amafaranga, na Ayman Bazaraa uri mu bashinze ikigo Sprints gitera inkunga abafite impano mu ikoranabuhanga.

Muri Ethiopia, hatoranyijwe Amadou Daffe uyobora icyitwa Gebeya Inc. gishakira ibisubizo ibibazo by’ubushomeri na Prince Agbata washinze ikigo Coliba Waste Management Services Limited cyo muri Ghana.

Tesh Mbaabu uri mu bashinze ikigo Marketforce Technologies gitera inkunga abacuruzi bo muri Kenya, na we yaje muri 15 bahatanira kugera mu cyiciro cya nyuma ari kumwe na Oluwatomi Solanke washinze ikigo Trove Finance gitanga inkunga y’amafaranga muri Nigeria.

Muri Nigeria kandi hatoranyijwe Okey Esse ufite umushinga witwa Powerstove Energy ukora amashyiga adatera imyotsi.

Muri Somalia, hatoranyijwe Dr. Sadiyo Siad washinze ikitwa Hano Academy gitanga amahugurwa mu by’uburezi no kubona imirimo mu rubyiruko, kugira ngo rubashe kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Afurika y’Epfo nayo ifite abantu babiri ku rutonde ari bo: Shona Mcdonald, Umuyobozi Mukuru w’icyitwa Shonaquip Social Enterprises na Elmarie Pereira, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kitwa Memeza Industry gitanga ibisubizo by’udushya mu mutekano ukoresha ikoranabuhanga.

Naho muri Tanzania, uwitwa Elia Timotheo ukuriye ikigo East Africa Fruits Company, ni we washyize akadomo ku rutonde rw’ababashije kugera muri ½ cy’amarushanwa ya ABH.

Mu cyiciro cya nyuma giteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, abantu 10 bazahabwa umwanya wo gusobanura imishinga yabo imbere y’abantu b’ibyamamare mu bikorwa by’ubucuruzi, kugira ngo babashe kwegukana umutahe wabo muri miliyoni 1,5 z’Amadolari ya Amerika.

Urugendo rugana mu cyiciro cya nyuma rurimo no guhabwa amahirwe yo kuganira n’abayobozi n’abanyadushya bo ku rwego mpuzamahanga, impuguke mu by’inganda, abashoramari n’abihutishabikorwa, n’amahugurwa agamije gufasha abageze mu cyiciro cya nyuma kugeza imishinga yabo ku rundi rwego.

Nk’uko bivuga na Jason Pau, Umuyobozi Mukuru wa Gahunda za ABH ku rwego mpuzamahanga, ibyagendeweho mu guhitamo abarushanwa, byibanze ku ntego z’ibikorwa byabo mu kuzana ibisubizo, intumbero n’indangagaciro, ibisubizo ku bibazo by’abaturage n’ubushobozi bwo guhatana ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka