Umunyarwanda Kevin Ssali yiciwe mu Bwongereza

Umusore w’imyaka 14 ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’Umunya-Uganda yiciwe mu Bwongereza tariki 15/09/2012 atewe ibyuma, yicirwa ahaterewe ibyuma undi mwana w’imyaka 16 muri 2008.

Kevin Ssali yishwe nijoro ubwo yari avuye mu modoka ku muhanda wa Burnt Ash Road in Lee mu mujyi wa London; nk’uko bitangazwa na BBC.

Kevin wari waraburiwe irengero kuva mu Nyakanga yitabye Imana mu minota 45 agejejwe kwa muganga. Ucyekwa kumutera ibyuma ni umunyeshuri witwa Eltham wigaga muri Crown Woods College.

Polisi imaze guhagarika abasore batatu bacyekwaho kubigiramo uruhare. Kevin abaye umwana wa kane wishwe mu buryo budasobanutse mu mujyi wa London.

Ababyeyi ba Jimm Mizen wishwe muri 2008 bavuga ko biteye agahinda kuba Kevin yiciwe mu ntera nto y’aho umwana wabo yiciwe nawe yishwe atewe ibyuma.

Margaret, nyina wa Jimm yatangaje ko ababajwe n’ubwicanyi bukoreshejwe ibyuma bukomeje kwibasira urubyiruko agasaba ko Leta igira icyo ikora ubu bwicanyi bugahagarara.

Se wa Jimm avuga ko urupfu rwa Kevin ruteye agahinda kuko ari Kevin na Jimm biciwe ahantu hamwe kandi bakicwa batewe ibyuma.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

RIP Kevin Imana mugenga wabyose iguhe kuruhukira mugituza cyayo.Twe abawe tuzahora tu kwibuka...

yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

ooohh, RIP kevin, ugiye ukiri mutoya Imana ikwakire mu bwami bwayo, kandi twamaganye ubwo bugizi bwa nabi.

CHRIS yanditse ku itariki ya: 18-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka