Umunyamideli Kate Bashabe yahaye abana 500 Noheli n’Ubunani (Amafoto)
Abana 500 barererwa mu kigo “Mwana Ukundwa” kiri mu Karere ka Huye bari mu byishimo kuko bahawe ibikoresho by’ishuri bazifashisha mu mwaka w’amashuri wa 2018.

Ibyo bikoresho babihawe n’umunyamideli Kate Bashabe abinyujije mu nzu ye y’imideli yitwa “Kabash” kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2017.
Ibyo bikoresho abo bana bahawe bigizwe n’agakapu ko gutwaramo ibikoresho by’ishuri karimo amakaye ane, amakaramu abiri n’ibindi bitandukanye.
Kate ahamya ko icyo gikorwa cyo gufasha abatishoboye asanzwe agikora buri mwaka ariko ngo muri uyu mwaka wa 2017 nibwo yashatse kubimenyesha n’abandi.
Agira ati “Sinatekereje imyenda, ibiryo cyangwa inkweto. Natekereje ibikoresho by’ishuri (kuko) turi mu biruhuko, amashuri azatangira vuba. Nifuje ko nagira abana mfasha bagatangira nta kibazo cy’ibikoresho bafite.”

Mukankaka Rose, umuyobozi w’ikigo cya “Mwana Ukundwa” avuga ko abana baharererwa baturuka mu miryango ikennye ituriye icyo kigo. Baza kuharererwa bagasubira mu miryango yabo.
Ahamya ko ubwo bufasha bahawe ari ingirakamaro kuko hari bamwe mu bana bagorwaga no kubona ibikoresho by’ishuri.
Abana bahawe ibikoresho nabo bagaragaje ibyishimo bahamya ko kubifuriza Noheli n’Ubunani byabanyuze kuko ngo bajyaga babyumva byabaye ahandi bakibaza niba bo bizabageraho.

Kate yagiye muri icyo gikorwa aherekejwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuririmbyi Mani Martin, Christopher na Jay Rwanda wabaye Rudasumbwa wa Afurika.
Mani Martin na Christopher baririmbiye abo bana bahawe ubufasha bataha banezerewe.








Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomukobwa Yakoze Igikorwa Gikwiye
Uyu mukobwa n’icyuma pee ,unva ko bavuga .