Umunyamerika Gregg Schoof yasubijwe iwabo

Urwego rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwasubije muri Amerika Gregg Schoof Brian nyuma y’uko yangiwe kuguma ku butaka bw’u Rwanda.

Yoherejwe muri Amerika ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 07 Ukwakira 2019. Kuri uwo munsi mu masaha ya mugitondo yari yatawe muri yombi azira guhungabanya umudendezo rusange wa rubanda nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

Gregg Schoof yafatiwe i Remera mu Mujyi wa Kigali iruhande rwa Stade Amahoro.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko icyemezo cyo kohereza Gregg Schoof muri Amerika kitashingiye gusa ku kuba yishe amategeko y’u Rwanda, ahubwo ngo yanakoze ibinyuranyije n’imyitwarire yagombaga kumuranga muri iki gihe yari mu Rwanda by’agateganyo nyuma y’uko agerageje gusaba kongererwa uburenganzira bwo kuba mu Rwanda no kuhakorera ariko ntibikunde, nk’uko ikinyamakuru The New Times cyabyanditse.

Gregg Schoof ni we nyiri Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) iherutse kwamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Iyo Radio yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize wa 2018 nyuma y’uko nyirayo yari yanze kubahiriza ibihano yahawe.

Ibyo bihano byari byaturutse ku magambo yavugiwe kuri iyo radio n’uwitwa Nicolas Niyibikora tariki 29 Mutarama 2018 apfobya abagore.

Ayo magambo yayavuze agaragaza ko nta kiza kiva ku bagore ahubwo ko ari bo batera ibibi byose.

Ayo magambo yamaganiwe kure n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu n’iharanira iterambere ry’umugore.

Gregg Schoof yari yarasabye kongererwa igihe cyo gukorera mu Rwanda ariko ntibyakunda. Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka bwamusobanuriye ko impamvu yahawe ibyangombwa bya mbere ari uko yagaragazaga ko aje mu bikorwa by’ivugabutumwa byerekeranye n’itorero rye yari yarashinze mu Rwanda na Radio Amazing Grace.

Ibyo bikorwa bye byombi byarahagaritswe bitewe n’uko yananiwe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko mu Rwanda.

Itorero rye ryafunzwe mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize kimwe n’andi matorero menshi yari mu gihugu ariko atujuje ibyasabwaga birimo gushyiraho uburyo bwo gukumira urusaku mgo rutabangamira abaturanye n’insengero.

Uburenganzira bwe bwo gukorera mu gihugu bwarangiye tariki 06 Nyakanga 2019, yemererwa kuhaguma mu gihe yari mu myiteguro yo kugenda. Icyakora byabaye ngombwa ko akurwa ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’uko muri iki gihe yari yarahawe cyo kwitegura kuhava aranzwe n’ibikorwa bihungabanya umudendezo wa rubanda, nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda.

Inkuru bijyanye:

Kwirukana Schoof byaratinze – Nduhungirehe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka