Kwirukana Schoof byaratinze – Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kwirukana Gregg Schoof ku butaka bw’u Rwanda byatinze kuko amaze igihe kirekire yarasuzuguye ibyemezo by’inkiko n’iby’izindi nzego zitandukanye zamufatiye.

Gregg Schoof yatawe muri yombi na Polisi ku wa mbere tariki 07 Ukwakira 2019
Gregg Schoof yatawe muri yombi na Polisi ku wa mbere tariki 07 Ukwakira 2019

Gregg Schoof ni umuvugabutumwa w’Umunyamerika wabaga mu Rwanda, akaba yari ahafite Radio yitwa Amazing Grace (Ubuntu Butangaje) yahagaritswe gukorera mu Rwanda kuva mu mwaka ushize wa 2018.

Gregg Schoof ashinjwa gusuzugura ibyemezo by’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), asuzugura n’imyanzuro y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

Polisi yamutaye muri yombi ku wa mbere tariki 08 Ukwakira 2019 azira guhungabanya ituze rusange rya rubanda. Yafatiwe i Remera mu mujyi wa Kigali mu nkengero za Stade Amahoro azira guteranyiriza hamwe abantu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni nyuma y’uko akabari yashakaga kuganiriramo n’abanyamakuru, kamwangiye kuhakorera icyo kiganiro yashakaga gutanga akaba yari yavuze ko ari cyo cya nyuma agiye gutangira mu Rwanda.

Nduhungirehe yabwiye KT Press ko Gregg Schoof yasuzuguye ibyemezo by’ubutabera akomeza gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akomeza no gushyigikira amagambo apfobya abagore yavugiwe kuri Radio ayobora.

Nduhungirehe yagize ati “Kumwirukana byaratinze kuko yari amaze kurambirana. Kumwirukana ni cyo cyemezo cyagombaga gufatwa kuri iyi nshuro. Yakomeje guhonyora amategeko, ateranya abantu mu buryo butemewe, akagerageza no kugumura abantu abangisha ubutegetsi yitwaje ko yigisha Ijambo ry’Imana. Ibyo ni byo byatumye yirukanwa mu ijoro ahagana saa sita z’ijoro.”

Gregg Schoof yagiye yumvikana avuga amagambo mabi ku Rwanda. Hari aho yibajije niba Guverinoma y’u Rwanda ishaka kohereza abantu ikuzimu, akavuga ko igihe kigeze kugira ngo abaturage bigumure ku bayobozi babo kuko barwanya Imana.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko uwo mubwirizabutumwa wo muri Amerika yatandukiriye akica amategeko y’u Rwanda ndetse agahindanya isura y’inzego z’igihugu, bikaba byari bikwiriye ko yirukanwa mu Rwanda akoherezwa iwabo muri Amerika.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko Schoof yirukanywe mu Rwanda agitsimbaraye ku gushyigikira ibyatangajwe na Pasiteri Nicolas Niyibikora wavugiye kuri Radio Amazing Grace ko abagore nta cyiza kibavaho ndetse ko ari bo bazana ibibi byose.

Ayo magambo Pasiteri Nicolas Niyibikora yayavugiye kuri iyo Radio tariki 29 Mutarama 2018, arakaza inzego ziharanira uburenganzira bwa muntu n’izishyigikiye iterambere ry’abagore zirimo Pro-Femmes Twese Hamwe n’Ishyirahamwe ry’Abagore b’Abanyamakuru mu Rwanda (ARFEM).

Izo nzego zashyikirije ikirego urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) tariki 06 Gashyantare 2018, zamagana ibyavuzwe n’uwo mupasiteri kuko byapfobyaga abagore.

Akanama gashinzwe imyitwarire muri RMC kateranye ku itariki ya 12 Gashyantare 2018, kumva ibisobanuro bya Schoof nyiri iyo radio, yemera amakosa yabaye, asobanura ko byatewe n’uko iyo Radio hari umukozi itari ifite ushinzwe ibiganiro (programs manager) akaba ari na we wagombaga kugenzura niba ibica kuri Radio byari bifite ubuziranenge.

RMC yafashe icyemezo cy’uko iyo Radio igaharikwa mu gihe cy’amezi atatu kugira ngo nyirayo azibe icyo cyuho cy’umukozi atari afite. Iyo Radio kandi yategetswe gusaba imbabazi abayumva, by’umwihariko abagore mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye igihe RMC yumviye ibisobanuro bya Schoof na Radio ye, ariko ntiyigera isaba izo mbabazi.

Gregg Schoof yakomeje gushimangira ko Pasiteri Niyibikora wavuze ayo magambo apfobya abagore ari umwere kuko nta rukiko rwigeze rumuhamya icyaha.

Gregg Schoof kandi yashinje RMC na RURA kumubangamira we n’ibikorwa bye birimo n’iyo Radio ndetse n’itorero rye.

Icyakora, Urwego RMC rwagaragaje ko hagati ya 2014 na 2016 rwakiriye ibirego byinshi by’abashinja iyo Radio kubera ibiganiro itambutsa byari bihabanye n’uburenganzira buteganywa n’itegekonshinga ndetse bikaba byarabaga bidakurikije amahame agenga itangazamakuru. Iyo Radio ngo yagiriwe inama kenshi, ariko yanga guhindura imikorere.

Mu nyandiko yasize yanditse, Schoof yari yavuze ko agiye kuva mu Rwanda akimurira ibikorwa bye mu gihugu cya Uganda.

Ni nyuma y’uko u Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka cyanze kuvugurura impapuro ze zimwemerera gukomeza gukorera mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, asobanura ko igihugu gifite uburenganzira bwo kwirukana ku butaka bwacyo umuntu wese kidashaka, kikaba kandi gifite uburenganzira bwo kwangira uwo muntu kugaruka kuri ubwo butaka, kereka mu gihe impamvu zatumye afatirwa iyo myanzuro zitakiriho.

Ibyo bivuze ko Schoof na we ngo atemerewe kugaruka mu Rwanda. Icyakora abamwunganira mu mategeko n’abandi bamuhagarariye bo bemerewe gukurikirana ibijyanye n’imitungo ye ndetse n’izindi gahunda ashobora kuba yari atararangiza mu gihugu.

Inkuru bijyanye:

Umunyamerika Gregg Schoof yasubijwe iwabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ndibaza? uwo pasiteri nicola we yahanashijwe iki? cg ni umutego bateze uyu pasiteri schoof kugirango yirukanwe mu Rwanda?

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka