Umunyamakuru wa TV1 waburiwe irengero ashobora kuba ari muri Uganda – RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruremeza ko umunyamakuru wa TV1 na Radio1 witwa Constantin Tuyishimire ashobora kuba abarizwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda nubwo bitazwi uko yahageze n’icyo yaba yaragiye kuhakora.

Constantin Tuyishimire
Constantin Tuyishimire

Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’urwo rwego, Col Jeannot Ruhunga kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 , ubwo yavuganaga n’igitangazamakuru uwo munyamakuru yakoreraga.

Constantin Tuyishimire wari usanzwe ari umunyamakuru wa TV1 na Radio1 ukorera mu Karere ka Gicumbi, yaburiwe irengero tariki 16 Nyakanga 2019 bituma umuryango we n’abamukoreshaga basaba umuntu wese wamenya amakuru y’aho aherereye kubamenyesha.

Icyo gitangazamakuru yakoreraga, kuri uyu wa kabiri cyatangaje ko cyahamagawe n’Umunyamabanga mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, akimenyesha ko uwo munyamakuru umaze icyumweru yarabuze ashobora kuba ari muri Uganda. Ni nyuma y’uko mu minsi mike ishize telefone ye bayikurikiranye bagasanga ashobora kuba yari aherereye mu Karere ka Rubavu.

Olivier Ngabirano, umwanditsi mukuru wa TV1 na Radio1 yabwiye ikinyamakuru cya Kigali Today, ishami ry’icyongereza (KT Press) ko amakuru bahawe na RIB ari uko uwo munyamakuru ashobora kuba ari muri Uganda, kandi ko iperereza rikomeje.

Ngabirano yongeyeho ko nta yandi makuru ya Tuyishimire bafite y’aho yaba aherereye haba muri Uganda cyangwa ahandi hose, bakaba nta n’umuntu bazi waba waramubonye.

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye KT Press ko muri iryo perereza, hari umwe mu bavandimwe ba Tuyishimire witwa Manirakiza Gilbert urimo kubazwa ku ibura ry’uwo munyamakuru.

Mbabazi yasobanuye ko bamenyeshejwe ibura ry’uwo munyamakuru ku itariki ya 17 Nyakanga 2019, batangira kumushakisha. Bakurikiranye telefone ye basanga iherereye i Rubavu, barayihamagara.

Mbabazi ati “Ku ikubitiro, uwari ufite iyo telefone yahise ayizimya yanga kutubwira byinshi, ariko tubasha kumenya aho uwakoreshaga iyo nimero yari aherereye.”

Mbabazi yongeyeho ati "Nyuma twakomeje iperereza tuza gusanga uwitwa Manirakiza Gilbert ari we wakoreshaga iyo telefone, ariko twamubonye atakiyifite. Yatubwiye ko yayihawe n’umuntu witwa John nawe wayihawe na Constantin ngo ayimuzanire. yongeye kubonana na Constantin tariki 19 baririrwana aramuherekeza yerekeza Musanze - Kigali."

Uwo muntu yemeza ko aheruka kubona Tuyishimire tariki 19 Nyakanga 2019 avugira kuri iyo telefone mu gihe yari mu muhanda ava i Rubavu agana i Musanze.

Manirakiza Gilbert, urimo kubazwa akaba n’umuvandimwe wa Tuyishimire waburiwe irengero, na we yemeza ko icyo gihe ari bwo bwa nyuma amuheruka, icyakora akaba atarigeze amubwira ko afite umugambi wo guhunga igihugu.

Hagati aho umuvugizi wa RIB avuga ko hari andi makuru bafite y’uko uwo munyamakuru yaba yarahunze igihugu kubera amadeni yari afitiye abantu.

Hari abantu bamureze bamushinja ubwo bwambuzi, ariko ntibiremezwa niba ari yo mpamvu nyamukuru yaba yaratumye aburirwa irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka