Umunyamakuru wa CNN yababajwe n’ibyo yabonye mu Rwanda muri Jenoside
Jim Clancy, umwe mu banyamakuru babonye ibihembo byinshi kubera gutara amakuru aho bikomeye nko mu bihe by’intambara na Jenoside, atangaza ko mu kazi yakoze n’ahantu henshi yakoreye Jenoside yo mu Rwanda iri mu byamushavuje.
Jim Clancy ni Umunyamerika w’imyaka 57 akaba n’umwe mu byamamare by’abanyamakuru a CNN batara amakuru ahantu habaye intambara, Jenoside, impanuka n’ibiza. Aganira n’itangazamakuru mu gihugu cya Trinidad tariki 24/06/2012 yatangaje ko mu kazi yakoze n’ahantu henshi yagiye yakozwe ku mutima nibyo yabonye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside muri Mata 1994 .
Mu gihe cya Jenoside abantu bagiye bagura uburyo bwo kwicwamo, abari bafite amafaranga baticishijwe imihoro nk’uko Jim Clancy abivuga. Abisobanura muri aya magambo: “iyo abicwa bataba bafite amafaranga bari kwicishwa imihoro, ariko gutanga amafaranga byatumaga umuntu aramuka ntiyicwe uwo munsi cyangwa ngo yicwe nabi!”
Jim Clancy avuga ko ntawakwifuza kuba ahabera ibyo yabonye kuko bishavuza umutima kureba ubwicanyi bukorerwa abagore n’abana.
Clancy wakoze itangazamakuru henshi ku isi nko mu gusenya urukuta rwa Berlin, intambara yo muri Iraki, intambara yo muri Afghanistan, Liban n’ahandi nka Somalia, avuga ko gushaka amakuru ku byaberaga mu Rwanda muri Jenoside yumva byaramukuye umutima nubwo yongeraho ko kuba umunyamakuru ari umuhamagaro mwiza, akazi gashimisha kandi bikaba umwuga w’agaciro.
Nubwo buri gihe atari umwuga uhemba neza, Clancy avuga ko itangazamakuru ari umwuga wo kwizerwa kandi usaba kugira inshingano n’ukuri mu byo umunyamakuru akora.
Clancy asanga umunyamakuru atari uwandika kubishimisha abanyapolitiki cyangwa kuvuga ku mikino n’ibishimisha ba mucyerarugendo, ahubwo ko umunyamakuru agomba kureba kuri ruswa, ibibangamiye abaturage, no kuvugira abadashobora kwivugira no kugaragaza akababaro kabo kugira habeho impinduka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|