Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yitabye Imana azize impanuka ya moto

Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa wamenyekanye cyane mu gice cy’Iyobokamana (Gospel) akaba yaranagiye akora mu bitangazamakuru binyuranye, yitabye Imana azize impanuka ya moto ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 10/09/2014.

Patrick Kanyamibwa yagiye agaragara mu bikorwa binyuranye bifite aho bihuriye n’Iyobokamana haba mu gukorana n’abahanzi ndetse n’ikompanyi zifite ibikorwa bifasha abahanzi, amakorali n’ibindi ndetse n’ubutumwa bwiza.

Ubwo twavuganaga bwa nyuma tumubaza ku bijyanye na Groove Awards ari nawe wari ushinzwe iby’itangazamakuru muri iki gikorwa, hari ku isaha ya saa kumi z’umugoroba zirenzeho iminota 26, akaba yanadutangarije ko yari ari mu kazi.

Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yakoraga mu bijyanye n'iyobokamana.
Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa yakoraga mu bijyanye n’iyobokamana.

Mu kiganiro gito twagiranye ubwo twamubazaga ibijyanye n’ibikombe byifashishwa mu gutanga ibihembo muri Groove Awards yatubwiye ko atazi neza aho bikorerwa ariko ko ari muri Kenya bituruka atwemerera kuzadushakira amakuru arambuye kuri byo.

Uyu munyamakuru wagaragazaga ubwitange mu gufasha abahanzi n’amakorali baririmba indirimbo zihimbaza Imana, yitabye Imana azize impanuka ya moto ishobora kuba yabaye nyuma gato y’uko twavuganye ku murongo wa telefoni ubwo yatubwiraga ko ari mu kazi.

Patrick Kanyamibwa muri Groove Awards y'umwaka washize wa 2013.
Patrick Kanyamibwa muri Groove Awards y’umwaka washize wa 2013.

Amakuru atugeraho aravuga ko iyi mpanuka yabereye ku Kimihurura hafi ya Cadillac. Abahanzi, abanyamakuru n’abandi bantu banyuranye bakomeje gutanga ubutumwa bw’akababaro banihanganisha umuryango we.

Yitabye Imana afite gusa imyaka 32 y’amavuko akaba asize umugore Jeanine Keza n’umwana umwe w’umuhungu witwa Kenzo Mugisha Kanyamibwa.

Patrick n'umuryango we ubwo yizihizaga imyaka 32 amaze avutse.
Patrick n’umuryango we ubwo yizihizaga imyaka 32 amaze avutse.

Patrick Kanyamibwa Yakoraga mu biganiro bya Gospel akaba yaramenyekanye by’umwihariko mu kiganiro “Gospel Time Show” ku Isango Star aho yabaga ari kumwe na mugenzi we Kwizera Ayabba Paulin. Yari amaze n’igihe kitari gito cyane akora kuri Lemigo TV mu kiganiro cy’iyobokamana. Imana ikomeze umuryango we, inshuti n’abavandimwe kandi nawe imuhe iruhuko ridashira.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 6 )

Nyagasani mana waremye isi n’ijuru komeza ureberere umugaragu wawe Patric akomeze aruhukire mubawe iteka ryose mumahoro, RIP, nkomeza no kwihanganisha umuryango we

FABRICE yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Nyagasani mana ishobora byose komeza ureberere umugaragu wawe aho ari umwiteho ukomeze umubere ubwugamo akomeze aruhukire iwawe iteka ryose mumahoro, RIP , nkomeza no kwihanganisha umuryango we IMANA ikomeze ibane nawo

kalisa fabrice yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

imana imwakire mubayo.

sibomana yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

RIP KANYAMIBWA DUKOMEJE KWIHANGANISHA UMURYANGOWE turusheho kwitegura DUHARANIRA GUKORA IBYIZA KUKO TUTAZI UMUNSI NIGIHE TUZAMARA KWISI

justine yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

ayiwe weweee Ndabaye, Mbuze inshuti kabisa. Imana imuhe iruhuko ridashira. Yakoze byinshi byiza mu bwami bw’Imana. RIP

Eugene Mutara yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Mana ishobora byose umugaraguwawe umwakire mu bwami bwawe!!!Twihanganishije umuryango we!!!Ruhukira mu mahoro ntore y’Imana!!!

aline yanditse ku itariki ya: 11-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka