Umunyamakuru Idrissa Byiringiro yivuguruje ku byo yatangarije itangazamakuru
Umunyamakuru w’ikinyamakuru The Chronicles, Idrissa Byiringiro Gasana, yitabye bwa mbere urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere tariki 30/07/2012, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gusebya Leta, ariko we yatangaje yabikoreshejwe ku gitugu.
Umushinjacyaha bwatangajwe ko Byiringiro aregwa ibyaha bikomeye birimo kubeshyera Leta, ahimba inkuru y’ibinyoma ko yashimuswe. Yongeyeho ko hari n’inyandiko byiri zivuguruzanya yanditse ziri mu bushinjacyaha.
Tariki 17/07/2012 Byiringiro ngo yabwiye ubugenzacyaha ko yashimuswe, ariko ku munsi wakurikiyeho asaba gukoreshwa indi nyandiko mvugo avuga ko ibyo yatangaje mbere atari byo; nk’uko umushinjacyaha yakomeje abitangaza.
Byiringiro we yireguye avuga ko inyandiko ya mbere ya tariki 17/07/2012 ariyo ikubiyemo ukuri ariko ngo yaje gusabwa kwandika iya kabiri ku gitugu.
Ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa minsi 30 mu gihe bagikusanya ibimenyetso kugira ngo atazatoroka ariko Byiringiro n’umwunganira bagasaba ko yaburanwa ari hanze.
Icyemezo ubushinjacyaha cyafashe haba gukomeza kumufunga cyangwa kumurekura akaburana ari hanze kizasomwa kuri uyu wa kabiri tariki 31/07/2012.
Ikibazo cya Byiringiro cyatangiye ubwo yohererezaga umuyobozi we, Dr Christophe Kayumba, ubutumwa bugufi amubwira ko 16/07/2012 yatotejwe n’inzego z’umutekano.
Dr. Kayumba yahise abimenyesha inzego z’umutekano hatangira iperereza birangira Byiringiro atawe muri yombi kuko ngo byari byagaragaye ko abeshyera inzego z’umutekano.
Tariki 19/07/2012, umunyamakuru Byiringiro Idrissa yatangarije abanyamakuru ko ibyo yavuze ko yashimuswe n’inzego z’umutekano yabeshyaga kugira ngo abone amakuru akoresha mu bushakashatsi bwe ku bijyanye n’uburyo Leta yubahiriza uburenganzira bw’abanyamakuru.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo uyu munyamakuru ari proffessionel kuko ntazi ibyo akina nabyo.
hahahhahahahhhahahha
Uyu muntu wivuguruza gutya, nimumurekura byagataganyo ntabwo muzongera kumubona. He is a very big liar