Umunyamabanga wa UN ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasuye inkambi ya Kigeme

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugenzura ibikorwa bya kimuntu n’ubutabazi bw’ibanze, Valerie Amos, yasuye impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme.

Ubwo yasuraga iyi nkambi kuri uyu wa kane tariki 09/08/2012, Amos yabashije kwirebera uko imibereho y’impunzi yifashe muri iyi nkambi ya Kigeme yumva n’ibibazo bitandukanye izi mpunzi zihura nabyo mu buzima bwazo bwa buri munsi.

Iyi nkambi ya Kigeme kugeza ubu icumbikiye impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 11 zahunze imirwano iri mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyuma yo gusura iyi nkambi, Amos yatangaje ko impamvu yamuzanye ari ukureba uko impunzi zitaweho no kureba ibindi bikenewe kugira ngo bazabigeze ku baterankunga babongerere indi nkunga yo gufasha izi mpunzi.

Abahagarariye impunzi mu nkambi ya Kigeme bagaragarije uyu munyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye bimwe mu bibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Byinshi mu bibazo bagaragaje ni ibibazo bijyanye n’imibereho yabo mu nkambi harimo kuba batabona ibyo kurya bihagije, indwara zikunze guhitana abana bato ndetse no kuba abana babo batari babasha gukomeza amashuri yabo.

Amos yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye ukeneye indi nkunga kugira ngo ibibazo by’izi mpunzi bikemuke.

Amos yeretswe ibikorwa bitandukanye bikorerwa impunzi ziba mu nkambi ka Kigeme.
Amos yeretswe ibikorwa bitandukanye bikorerwa impunzi ziba mu nkambi ka Kigeme.

Yagize ati “Bigaragara ko dukeneye andi mafaranga nko mu burezi aho abana bagomba kwiga. Hano kandi hari n’abantu bakuru batigeze bagera mu ishuri na rimwe, ubwo rero hakenewe kujyaho na gahunda zigenewe abantu bakuru batigeze bagira amahirwe yo kujya mu ishuri.”

Amos kandi yatangaje ko icyamugeze ku mutima ari ukubona abantu bataye ibyabo bahunga intambara ariko bakaba bataracitse intege ndetse bakaba banafite icyizere cyo gusubira mu byabo.

Uyu munyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugenzura ibikorwa bya kimuntu n’ubutabazi bw’ibanze ngo asanga ari ngombwa ko ibiganiro byo kugarura amahoro mu Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo byatanga umusaruro maze izi mpunzi zikabasha gutaha.

Ruvebana Antoine, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi wari waherekeje Amos, yijeje izi mpunzi ko Leta y’u Rwanda izazihora hafi ikazifasha uko ishoboye.

Iyi nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe ubu irabarizwamo impunzi zisaga ibihumbi 11 mu minsi mike hakaziyongeraho izindi zisaga ibihumbi 3 zicumbitse by’agatekanyo mu nkambi ya Nkamira.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka