Umunyamabanga wa UN ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi aragenderera inkambi ya Kigeme
Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kugenzura ibikorwa bya kimuntu n’ubutabazi bw’ibanze, Valerie Amos, kuwa kane tariki 09/08/2012, aragenderera inkambi ya Kigeme ikambitsembo impunzi z’Abanyekongo bahunze intambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo.
Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), aratangaza ko urwo ruzinduko rwe rugamije kumufasha kugira amakuru y’ibibera muri Congo n’ingaruka zabyo ku bihugu by’ibituranyi.
Urugendo azakorera muri iyi nkambi iherereye mu karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo, ruzanamuha isura y’uburyo ibikorwa by’ubutabazi byagiye bikorwa mu bihe bishize.
Urugendo rwa Valerie Amos ruzahera ku mupaka wa Rubavu, mbere y’uko yerekeza mu nkambi ya Kigeme aho azahura n’impunzi n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubutabazi.
Iyi nkambi ya Kigeme irimo impunzi zirenga ibihumbi 20, niyo ihurizwamo impunzi z’Abanyekongo nyuma y’uko zimaze kwakirwa mu ya Nkamira iherereye mu karere ka Rubavu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|