Umunyamabanga wa Leta y’Amerika azakorera uruzinduko mu Rwanda
Umunyamabanga wungirije wa Leta y’Amerika ushinzwe Africa, Donald Yamamoto, ategerejwe i Kigali ku matariki ya 13 na 14 Ukuboza 2017, akazagirana ibiganiro na Perezida Kagame ugiye kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU).

Urwo ruzinduko ni rumwe mu zindi nyinshi agiriye mu bihugu bitandukanye,aho yahereye muri Somalia akazakomereza muri Kenya, Ethiopia, i Londre mu Bwongereza akazasoreza mu Rwanda.
Ibiganiro azagirira mu bihugu bitandukanye,biganisha ku mutekano muri Afurika, ubufatanye bw’Amerika n’Afurika mu by’ubukungu ndetse n’iterambere ry’Umugabane muri rusange.
Uruzinduko azakorera i Kigali ni rwo rusa n’urukomeye kuko azaganira na Perezida Kagame ku birebana n’umugabane w’Afurika, bitewe n’uko Perezida Kagame ari we uzaba uyoboye uwo muryango mu gihe cy’umwaka wose guhera muri Mutarama 2018.
Ohereza igitekerezo
|