Umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe Afurika muri U.S arasura u Rwanda

Ibiro by’ubunyamabanga bwa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika biratangaza ko Johnnie Carson, umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe Afurika, ari mu ruzinduko kuva tariki 17 kugeza 26 Ukwakira. Muri urwo ruzinduko azasura u Rwanda, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, na Nigeria.

Urwo ruzinduko rw’umunyamabanga wa Leta wungirije ngo ruzafasha Leta zunze ubumwe za Amerika kugera ku ntego zayo zo guteza imbere demokarasi, imiyoborere myiza, amahoro n’umutekano ndetse n’ubukungu muri ibi bihugu azasura.

Nk’uko ibiro by’ubunyamabanga bwa Leta bukomeza bubitangaza, mu ruzindiko rwe, Bwana Johnnie Carson azaganira n’abahagarariye guverinoma, igisirikare, amashyaka, inganda, uburenganzira bwa muntu, abahagarariye Abagore ndetse n’abikorera ku giti cyabo muri ibyo bihugu uko ari bitatu.

Mu Rwanda ho azasura ikigo cyakira kikanahugura abitandukanyije n’abacengezi, azasura kandi imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda, igira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kwihaza mu biribwa. Nyuma yaho azagirana ikiganiro n’abikorera ku giti cyabo ku bintu bitandukanye bikorerwa mu Rwanda.

Muri Rapuburika iharanira demokarasi ya Congo, Carson azabonana n’abanyepolitiki, abahagarariye amashyaka, abahagarariye komisiyo y’amatora hamwe n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo baganire ku matora yenda kuba muri icyo gihugu.

Naho muri Nigeri ngo azasura imishinga y’iterambere, hanyuma aze no guhura n’abahagarariye leta, abahagarariye abikorera ku giti cyabo, abahagarariye inteko ishinga amategeko hamwe n’abahagarariye abagore. Mu ruzinduko rwe kandi uyu munyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika azagirana ikiganiro n’abanyamakuru ku bintu bitandukanye bikorerwa muri Nigeri ndetse n’ibibera mu karere ibi bihugu biherereyemo.

Anne Marie NIWEMWIZA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka