Gen. Kabarebe yasubije Umunyafurika y’epfo wibasiye u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yasubije Maomela Motau wahoze ari Umuyobozi w’ubutasi muri Afurika y’Epfo wavuze ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC.

Lt Gen (Rtd) Maomela Motau ubwo yaganiraga na televiziyo y’Igihugu ya Afurika y’Epfo (SABC), yavuze ko u Rwanda ari rwo shingiro ry’amakimbirane amaze imyaka abera muri Kongo n’ubwo rumaze igihe rubihakana.

Aha ni ho Gen (Rtd) Kabarebe yasubije Motau, avuga ko uyu mugabo ari umwe mu bantu bahigwa bukware ndetse akaba yaranagize uruhare rukomeye mu gushyigikira abatavuga rumwe n’u Rwanda baba muri Afurika y’Epfo ubwo yari umuyobozi w’ubutasi.

Kabarebe yavuze ko imitekerereze nk’iyo iciriritse ya Motau ari yo yihishe inyuma y’iyoherezwa ry’Ingabo za Afurika y’Epfo kujya kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi kwica Abatutsi b’inzirakarengane bo muri Kivu y’Amajyaruguru baharanira uburenganzira bwabo no kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngo ni umwe mu bantu baghigwa bukware....UBWO ARAHIGWA NA NDE?
Ubanza hari imvugo ziryoheye amatwi ariko tutazi uburyo zigomba gukoreshwa n’aho zikwiriye.
ARI MU GIHUGU CYE, ARAVUGIRA KURI TELEVIZIYO Y’IGIHUGU, NGO ARAHIGWA BUKWARE..............
YEGO BABA RUBANDA

KANAMACUBURIRO yanditse ku itariki ya: 31-01-2025  →  Musubize

Ngo ni umwe mu bantu baghigwa bukware....UBWO ARAHIGWA NA NDE?
Ubanza hari imvugo ziryoheye amatwi ariko tutazi uburyo zigomba gukoreshwa n’aho zikwiriye.
ARI MU GIHUGU CYE, ARAVUGIRA KURI TELEVIZIYO Y’IGIHUGU, NGO ARAHIGWA BUKWARE..............
YEGO BABA RUBANDA

KANAMACUBURIRO yanditse ku itariki ya: 31-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka