Umunyamabanga wa Leta Ingabire Assoumpta, yasuye ahacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta, yasuye hamwe mu hacumbikiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.

Ni uruzinduko Madamu Assoumpta arimo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi, mu karere ka Nyabihu.
Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, abaturage basuwe barashimira Leta ko yihutiye kubatabara kandi ikaba ikomeje gukurikirana imibereho yabo.
Madamu Ingabire yabashimiye uko bakomeje kwitwara aho bacumbikiwe, abasaba gukomeza kwita ku isuku; kubana neza; kohereza abana ku ishuri no kutihutira gusubira aho bavuye kuko imvura igihari kandi harimo gushakwa igisubizo kirambye cy’uko bava ahashyira ubuzima bwabo mukaga.
AKarere Nyabihu gafite "site" 21 zicumbikiye abaturage barenga 2,760.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|