Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Cyrille Turatsinze, kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/07/2012, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu akekwaho kwaka ruswa abahatanira amasoko atangwa n’iyo Minisiteri.

Polisi yatangarije Kigalitoday ko Turatsinze afunganywe n’uwitwa Harelimana Rwego, yari yohereje kujya kumufatira ayo mafaranga.

N’ubwo nta mubare nyawo w’amafaranga yari yatse nka ruswa Polisi yatangaje, yavuze ko hari ayo bafatanye uwo Rwego yari yamaze kwakira.

Polisi itangaza ko ibindi bijyanye n’iryo fatwa izabitangaza muri raporo nyuma y’iperrereza.

Turatsinze yagiye kuri uyu mwanya umwaka ushize tariki 11/02/2011 asimbuye Eugene Barikana, mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame.

Ibibazo nk’ibi by’abayobozi bakuru muri Guverinoma bakurikiranywaho ibyaha bya ruswa ntibikunze kuboneka, keretse abo mu nzego z’ibanze bakunda gutungwa agatoki n’abaturage mu kwijandika muri ruswa.

Ubwanditsi

Ibitekerezo   ( 5 )

Nagira ngo mbaze uwitwa Mwiza niba ibyo avuga abifitiye gihamya!? Mu by’ukuri nk’umuntu uzi neza Umwalimu SACCO, n’uburyo inguzanyo zitangwa, sinemeranya na Mwiza kuri ruswa yaba yakwa mu Umwalimu SACCO mu itangwa ry’inguzanyo, kuko mbere yo gutanga inguzanyo hari abarimu batatu bahagarariye abandi mu Karere babanza kugenzura neza niba harimo umucyo kandi abagiye kuzihabwa ariko bakurikiranye mu gusaba! Nk’uko ruswa ari icyaha gikomeye, byaba byiza hagiye hatangwa ibimenyetso bifatika, mbere yo kuyishinja umuntu. Niyo mpamvu niba koko Gerant wa Nyamagabe ayaka, byaba byiza uhaye amakuru ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO kugira ngo hafatwe ibyemezo!

Ukuri yanditse ku itariki ya: 24-07-2012  →  Musubize

ariko rwose umuntu nka ps ukorana nigisambo uwo muhungu rene rwego ni gisambo ntawe utamuzi kdi bakoranye amasoko menshi turasaba inzego zipererezi kubakurikirana neza mumasoko yose rene yakoze

mwiza yanditse ku itariki ya: 23-07-2012  →  Musubize

Ruswa ni ikibazo gisaba ingufu nyinshi mu kukirwanya.
No mu mabanki amwe n’amwe barayaka mu kwihutisha kubona inguzanyo kandi nini. Cyane cyane muri Banque Populaires zimwe na zimwe n’ Umwarimu SACCO hamwe na hamwe. Urugero: Gerant w’Umwarimu SACCO i NYAMAGABE arakabije rwose. Ni uwo gukurikiranirwa hafi.

bienvenue yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

Njye mumbwirira Polisi ko Ruswa yeze mu Rda n’ubwo twishyira heza ko nta ruswa. Murebe neza abayobozi benshi bakuru ni uko babayeho. Umushyira Proposal ya Project cg se isoko akakubwira ngo uremera kumpaho 10% ya budget yose ngusinyire ni uko babigenza kdi na polisi irabizi si ibyo mbabwiriza. ikindi muri za Embassies naho ni uko. Funds batanga ziba ziriho izo condition ugasanga ni umuntu umwe wazengerje abantu abaka amafrs ya Tip ku maprojects Ambassades iba igomba gufasha. Ngayo ng’uko.

Ijambo yanditse ku itariki ya: 22-07-2012  →  Musubize

murumva ko rero uwo ari ufashwe ubwo abatarafatwa nibo benshi...Polisi nikomeze ifate abo bantu bashaka guhesha isura mbi u Rwanda...ubwo se iyo adafatwa ntaba ayiriye...erega ubundi bayirya bihishe...n’abandi bazafatwa

ahooo! yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka