Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke yasezeye ku mirimo
Ndagijimana Jean Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 15/10/2013 yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite, hahita habaho n’ihererekanyabubasha hagati ye n’Umuyobozi w’ishami ry’ubutegetsi, Habyarimana Jovith wabaye amusimbuye mu buryo bw’agateganyo..
Mu buryo busa n’ubwatunguye abakozi benshi b’abakarere ka Nyamasheke, iki gikorwa cyo gusezera cyabereye mu ruhame rw’abakozi b’aka karere bari bahamagawe mu nama yagaragaraga ko batari bayiteguye.
Ndagijimana yasezeye mu ruhame nyuma y’uko 10/10/2013yari yaranditse ibaruwa isaba guhagarika akazi k’ubunyamabanga nshingwabikorwa mu karere ka Nyamasheke ndetse agasubizwa yemererwa.
Muri iyo baruwa Kigali Today yamaze kubonera Kopi, asobanuramo ko guhagarika akazi bizatuma abasha kubona umwanya wo gukurikirana no kurangiza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) yari yaratangiye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Kigali Today kandi yamaze kubona Kopi y’ibaruwa Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yandikiye Ndagijimana Jean Pierre ku itariki ya 11/10/2013 amumenyesha ko guhera ku wa 15/10/2013 yemerewe guhagarika akazi yakoraga nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere.
Iyi baruwa yasabaga Ndagijimana Jean Pierre gutegura ihererekanyabubasha hagati ye na Bwana Habyarimana Jovith, Umuyobozi w’ubutegetsi mu karere uzasigarana by’agateganyo inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere nk’uko biteganywa n’amategeko.
Tubajije Ndagijimana Jean Pierre niba nta yindi mpamvu yihishe yatumye yegura, yadutangarije ko nta yo kuko ngo yabikoze yabitekerejeho bitewe n’uko ashaka kurangiza neza amasomo ye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters in Business Administration) yiga muri ULK.
Ndagijimana yatubwiye ko yari yaratangiye kwiga ariko ko hari amasomo yagiye amucika bitewe n’inshingano z’akazi kenshi yagombaga kuzuza; bityo ngo akaba yahisemo kugahagarika mu gihe kitazwi kugira ngo abanze arangize amasomo, ngo kuko yasanze kubifatanya bitatuma arangiza neza inshingano ze.
Tumubajije niba gusezera ku mirimo kwe ntaho bihuriye n’ibibazo yari amaranye iminsi by’uko Urwego rw’Umuvunyi rwamuketseho ruswa ndetse akaza no kubifungirwa, Ndagijimana yatubwiye ko ntaho bihuriye ngo kuko Urwego rw’Umuvunyi rwamuketseho ruswa nk’uko rwakeka undi muntu wese, kandi ngo icyo kibazo cyanyuze mu butabera, araburana aratsinda, asubira no mu kazi ke ku buryo hari hashize amezi abiri arekuwe kandi akora akazi ke neza nk’uko abisabwa.

Ku itariki ya 30/07/2013, ni bwo Ndagijimana Jean Pierre yari yatawe muri yombi ndetse arafungwa akekwaho guha ruswa umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo uwo mukozi aburizemo dosiye yamukurikiranaga ku mitungo atamenyekanishije kuri uru rwego.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 14/08/2013, Ndagijimana Jean Pierre yahakanye ibirego yaregwaga avuga ko ibyabaye byari akagambane ndetse Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruza kumugira umwere tariki ya 19/08/2013 rusanze icyaha yari akurikiranyweho kitamuhama.
Ndagijimana Jean Pierre yari amaze imyaka 6 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2007 avuye ku bunyamabanga nshingwabikorwa bw’umurenge wa Ruharambuga muri aka karere kuva mu mwaka wa 2006.
Mbere y’uko ivugururwa ry’inzego z’ubuyobozi zikorwa mu mwaka wa 2006, Ndagijimana jean Pierre yari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu cyahoze ari akarere ka Bukunzi mu mwaka wa 2005.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo ubuze ubwenge ni Imana irakureka.
Gitif yari umunyahoro buriya ni Imana ishatse ko wabene badakomeza kumusiga ibyaha. Pfukama usenge kandi ujye wibuka umuremyi wawe ugukuye mu rwobo wari waracukuriwe. Mungu asifiwe.
kuba umuntu yeguye ku mirimo yari ashinzwe ntagitangaza kandi impamvu twatekereza ni nyinshi gusa ibyiza ni uguha ukuri iyo nyir’ukwegura yatangaje NDAGIJIMANA Jean Pièrre tumwifurije amasomo meza
Mwabakozi b’i Nyamasheke mwe ubuse kandi narababeshye? uyu ni ummwanzuro wakangahe? Biracyaza na Bonus izaza ni muhumure? Imana imufashe arangize amasomo ye neza kandi Jean Pierre wigendere amahoro nta ribi ryawe ahubwo Jovith umenye ubwenge!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!