Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth yaje kureba aho imyiteguro ya #CHOGM2021 igeze

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango Commonwealth w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Patricia Scotland, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kureba aho imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM igeze.

Biteganyijwe ko iyo nama izabera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka wa 2021.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021, uwo muyobozi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ku bijyanye n’iyo myiteguro.

Baganiriye kandi ku zindi ngingo zitandukanye zirimo ibirebana n’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ibyerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

baradutinza ahubwo

Musemakweli Prosper yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka