Umunya-Ukraine uzenguruka isi kuri Moto yanyuzwe n’isuku yasanze mu Rwanda

Grechishkina Anna, umukobwa w’imyaka 38 wo muri Ukraine wiyemeje kuzenguruka isi atwaye Moto ahamya mu bihugu amaze kugeramo u Rwanda yahasanze ubudasa.

Uyu munya-Ukraine wiyemeje kugera mu bihugu 50 byo isi yageze mu Rwanda anyurwa n'isuku yahasanze
Uyu munya-Ukraine wiyemeje kugera mu bihugu 50 byo isi yageze mu Rwanda anyurwa n’isuku yahasanze

Grechishkina yageze mu Rwanda ku wa mbere ku itariki ya 04 Nzeli 2017, aturutse mu gihugu cya Tanzania.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Nzeli 2017, uyu mukobwa yagaragaye mu mujyi wa Musanze ari kuri moto ye akoresha muri urwo rugendo, ahetseho imiziko irimo ibyangombwa bitandukanye bimufasha mu rugendo.

Anna avuga ko urwo rugendo rwo kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo ku isi yarutangiye ku itariki ya 27 Nyakanga 2013, ahagurukiye iwabo mu mujyi wa Kiev mu gihugu cya Ukraine.

Akomeza avuga ko muri urwo rugendo rumaze imyaka ine, amaze kuzenguruka mu bihugu 32 birimo ibihugu 10 byo muri Afurika. Intego ye ngo ni ukuzagera mu bihugu 50.

Ahamya ko muri ibyo bihugu byose amaze kunyuramo u Rwanda rwamugaragarije ubudasa.

Agira ati “U Rwanda ni igihugu gifite isuku ndetse gifite gahunda. Ibyo ubibonera mu baturage ndetse n’umurongo mugari igihugu gifite nyuma y’imyaka irenga 20 ishize rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Anna avuga ko amaze kuzenguruka mu bihugu 32 harimo 10 byo muri Afurika
Anna avuga ko amaze kuzenguruka mu bihugu 32 harimo 10 byo muri Afurika

Akomeza avuga ko kuzenguruka isi ari inzozi yagize akiri muto maze amaze gukura ashaka uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa.

Agira ati “Nkiri umwana muto natangiye kuyiyumvamo (moto) maze gukura ndayigura nyuma nkorera uruhushya rwo kuyitwara rwo muri Ukraine, maze kurubona nibwo natangiye kugira inzozi zo kuba nazenguruka isi nyifashishije binyuze mu mushinga wanjye nise “ I have a Dream (Mfite inzozi)”.

Anna akomeza avuga ko namara kuzenguruka muri ibyo bihugu yiyemeje kugeramo azahita asubira iwabo urwo rugendo rwose akarwandikaho igitabo.

Muri urwo rugendo akoresha amafaranga yizigamiye. Ariko ngo hari n’ubwo inshuti ze zo muri Ukraine zimwoherereza ubufasha.

Yagize inzozi zo kuzenguruka isi kuva akiri muto
Yagize inzozi zo kuzenguruka isi kuva akiri muto

Avuga ko hari n’abandi bantu ku giti cyabo baho anyura bashimishwa n’ibyo arimo bakamuha ubufasha.

Ati “Ngenda ngaragariza abantu baho nyura hose ku isi ko ibintu byose bishoboka ndetse nkabagaragariza ko bagomba kugira inzozi nziza kandi bagaharanira kuzigeraho. Nubwo umuntu umwe yahinduka ku bwanjye intego yanjye izaba igezweho.”

Kuri ubu yafunguye urubuga rwa interineti rwitwa www.ihaveadreamtravel.com aho ababishaka bose bashobora gukurikirana amakuru ye.

Anna ahamya ko narangiza urwo rugendo azandika igitabo
Anna ahamya ko narangiza urwo rugendo azandika igitabo

Anna ahamya ko kuva yatangira kuzenguruka isi mu bihugu bitandukanye, aho amaze guhura n’ubuzima bukomeye ari muri Australia na Singapore kubera ubuzima bwaho buhenze.

Akomeza avuga ko kandi muri urwo rugendo agenda ahura n’ibibazo bitandukanye birimo gukoresha amafaranga mu buryo atari yateganyije no kwibwa bya hato na hato aho agenda anyura.

Ibihugu byo muri Afurika asigaje kunyuramo ni Uganda, Kenya, Ethiopia, Sudani, Misiri nyuma yaho azahita asubira i Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

NIBYIZA KUBADUSURWA NABAZUNGU

0725245727 yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Turamwifuriza gukabya inzozi neza
Kandi azakomeze kugira urugendo ruhire. Turikumwe mugukabya inzozi zacu!!!!!

Munyaneza Placide yanditse ku itariki ya: 7-09-2017  →  Musubize

conglutulation sister,bravo safe jounary

Sam MUNYANEZA yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

Mbega inkuru nziza.Abazungu batandukanye n’Abirabura cyane.Tekereza umukobwa wo mu Rwanda azengurutse isi na Moto !!!Byaba bitangaje.Jyewe nk’umuntu usoma Bible,biranyibutse uko tuzaba tumeze mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Ngo tuzaba dukina n’inzoka,intare,etc...(Yesaya 11:6-8).
Tuzazenguruka isi yose,nta VISA cyangwa amafranga kuko abantu bose bazaba bakundana kandi basangira byose.Uribuka ukuntu Intumwa za YESU zasangiranga byose.Niko bizaba bimeze mu isi nshya dutegereje.Gusa ku Munsi w’Imperuka,imana izabanza yice abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Nukuvuga abantu barwana,abasambanyi,abajura,abibera mu byisi gusa ntibite kubyo imana idusaba,etc...Izasigaza abantu bake bayumvira bazatura mu isi izaba Paradizo.Bisome muli Imigani 2:21,22.

KAMEYA James yanditse ku itariki ya: 6-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka