Umunya-Ugandakazi yafatiwe mu Rwanda akurikiranyweho ubujura

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, aremeza ko , Shanitah Namuyimbwa asanzwe azwi ku izina rya Bad Black yatawe muri yombi na polisi ubwo yinjiraga mu Rwanda kubera ko yarasanzwe ashakishwa kubera ibyaha by’ubujura.

Umuvugizi wa polisi yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko adafite byinshi atangaza ku ihagarikwa ry’uyu Munya-Ugandakazi kuko iperereza rigikomeje ariko avuga ko ubu afitwe na polisi y’u Rwanda.

Assan Kasingye, umuyobozi wa Interpol mu gihugu cya Uganda, avuga ko iri gukorana na polisi y’u Rwanda kugira ngo Shanitah Namuyimbwa asubizwe mu gihugu cya Uganda gukurikiranywaho ibyaha aregwa, aho yari yavuye muri Gereza ya Luzira umwaka nyuma yo gusabye kujya kwivuza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Umunya-Ugandakazi, Shanitah Namuyimbwa.
Umunya-Ugandakazi, Shanitah Namuyimbwa.

Shanitah Namuyimbwa akurikiranyweho icyaha cyo kuburisha amafaranga agera kuri miliyari 11 z’amashiringi ya Uganda yatwaye uwari umukunzi we w’umwongereza David Greenhalgh wari umushoramari mu gihugu cya Uganda.

David Greenhalgh warimo gushora imari mu gihugu cya Uganda atangiza ikigo cyitwa Daveshan Development Company Ltd.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomugandekazi nigisambo ahanwe byintangarugero asubize ibyabandi police yurwanda ntimutindane atanduza nabandi

rucogoza andrew yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka