Umunya-Uganda yegukanye irushanwa ryo gusoma Korowani ahembwa miliyoni

Irushanwa ryo gusoma Korowani mu mutwe ryaberaga i Kigali ryarangiye umusore ukomoka muri Uganda ariwe uryegukanye atsinze abandi 15 bari bahanganye.

Umunya-Uganda witwa Semakura Djamil niwe wegukanye irushanwa ryo gusoma Korowani mu mutwe
Umunya-Uganda witwa Semakura Djamil niwe wegukanye irushanwa ryo gusoma Korowani mu mutwe

Iryo rushanwa ngaruka mwaka rya gatandatu ryo gusoma Korowani, ryahuzaga abana b’Abayisilamu 16 batarengeje imyaka 18, baturutse mu bihugu 11 bya Afurika, ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku itariki ya 02 Nyakanga 2017.

Abitabiriye iryo rushanwa, barushanwa kuvuga mu mutwe imirongo inyuranye yo muri Korowani bitewe n’iyo babajijwe kuko baba barafashe mu mutwe iyigize yose.

Iryo rushanwa ryarangiye umunya-Uganda witwa Semakura Djamil w’imyaka 17 y’amavuko, ariwe urushije abandi bose, aba uwa mbere ahembwa miliyoni 1RWF.

Uwa kabiri ukomoka muri Zanzibar, yahawe igihembo cy’ibihumbi 500RWf, naho uwa gatatu wo muri Kenya ahebwa ibihumbi 200RWf.

Abanyarwanda baje hafi, baje ku mwanya wa gatanu banganya amanota. Hahembwe batatu ba mbere ariko abandi bose bitabiriye iryo rushanwa bahawe ibihumbi 20RWf.

Iryo rushanwa ritegurwa n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Arabira Saudite.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko iyo abana bafashe Korowani mu mutwe bibaha umurongo mwiza w’ubuzima bityo bakabera urugero rwiza abandi.

Agira ati “Umwana ukuze azi Korowani biramwubaka kuko bimuha imirongo migari ngenderwaho, ku buryo mu buzima bwe usanga ari intangarugero, kandi ntiyishore mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Ibi bituma abasha kwiteza imbere ndetse n’abandi bakamureberaho.”

Akomeza avuga ko gufata Korowani mu mutwe ari akazi gakomeye kuko igizwe n’imirongo isaga 6000. Uyifashe ngo bigaragara ko ari umuntu ufite intego.

Umwe mu barushanijwe witwa Mbonigaba Ismail ukomoka mu Burundi, avuga ko kumenya Korowani bituma umuntu yegera Imana.

Agira ati “Iyo uzi Korowani ni ukuvuga ko uzi inyigisho nziza ziyikubiyemo, bityo bigatuma wiyegereza Imana, ukabasha kwitwara neza mu buzima. Bitanga icyizere ko n’imbere hazaba ari heza.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba witabiriye icyo gikorwa, yasabye abarushanijwe kutihererana ubwo bumenyi.

Agira ati “Murasabwa gukomeza kuba indashyikirwa, ubumenyi mwakuye muri Korowani mukabugeza no ku bandi ariko kandi bukabafasha kwiteza imbere. N’ubusanzwe abayisilamu mugira uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’akarere ka Nyarugenge.”

Ibihugu byitabiriye irushanwa ni u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Sudani y’Amajyepfo, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Etiyopiya, Malawi, Mozambique na Zanzibar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nyagasani yongere ubwenge nubumenyi no gusobanukirwa aba bana basomye amagambo yImana .ntagushidikanya Qur’an ni amagambo yImana matagatifu kandi usomye Qur’an aba aganira na Allah.Qur’an nanone ni umuco kandi uyisomye agakurikiza ibikubiyemo atunganya buri kimwe chose kandi akabaho neza mubuzima bwaha kwisi nubwejo hazaza ibyo bisjimangirwa n’imvugo z’intumwa yacu MUHAMAD ago yavuze iti:USHAKA isi nibitirimo byose azabisanga muri Qur’an,nushaka ibyubuzima bwejo hazaza lumina w’imperuka azabisanga muri qur’an,urashaka nushaka byombi azabisanga muriqor’an.
ikindi nakosora ntabwo bavuga. korowani bavuga Qur’an

hakizimama yasini yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka