Umuntu umwe yitabye Imana azize ibisasu by’ingabo za Congo

Umusore w’Umunyarwanda yitabye Imana abandi barindwi barakomereka bazize ibisasu ingaboza Congo zarashe mu mugudugu wa Mbuga Ngari mu karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012.

Mu barashwe, babiri bakomeretse ku maboko, abandi babiri barashwe ku maguru harimo n’uwakomeretse ku munwa.

Kubera ibisasu bikomeje kugwa mu gice cy’u Rwanda, abaturage batuye umudugudu wa Mbuga Ngari bagera ku 150 bavuye mu byabo bahungira Rugerero naho Abanyekongo bagera kuri 240 bahungiye mu Rwanda.

Saa 17h25, ingabo za Congo zarashe ibisasu bibiri ku nzu ikorerwamo n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka muto (petite barriere). Ibi bisasu byaje biherekejwe n’andi masasu menshi yarashwe mu mudugudu wa Mbuga Ngari ndetse haraswa n’ibisasu ku musozi wa Rubavu.

Abandi bari mu bitaro kubera bakomerekejwe n'amasasu y'ingabo za Congo.
Abandi bari mu bitaro kubera bakomerekejwe n’amasasu y’ingabo za Congo.

Igisasu umunyamakuru wa Kigali Today yiboneye cyarashwe hafi y’urusengero rwa EDPR, naho abaturage benshi mu mujyi wa Gisenyi bagize ubwoba. Ingabo z’u Rwanda na polisi bari ku mupaka muto kandi barahumuriza Abanyarwanda ko nta ntambara iri bugere mu Rwanda.

Ingabo za Congo zirimo na FDLR kuko basakuza bavuga Ikinyarwanda bashinze ibibunda binini bitwarwa n’imodoka hafi y’umupaka kandi baravuga ko nibatsindwa bari burase mu Rwanda.

Benshi mu Banyarwanda bari Goma bahohotewe bamburwa ibyabo ndetse. Ubu intambara iri ku kibuga cy’indege cya Goma. Iyo mirwano kandi yatumye ingabo zishinzwe kugenzura umupaka w’u Rwanda na Congo zaheze muri hoteli Ihusi mu mujyi wa Goma.

Sylidio sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana imuhe iruhukob ridashira.kdi turihanganisha umuryango we.gusa ba nyagisenyi amaso muyahange kuwiteka niwe wo kubarengera.

yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Mana koko wafashije izi nzira-karengane,zirimo kuzira ubusa.

Buregeya yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

mwokabyaramwe ibi nibiki kandi? reaction ya gvt niyihe? (rnda) umuntu wacu arahenze!nibakoko dutera ntiduterwe mwagize icyomukora(gvt)?

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

ariko buriya sinumva ukuntu congo ishobora guhangara kuturasira mugihugu ????nini?agasuzuguro weee!!!

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

ariko buriya sinumva ukuntu congo ishobora guhangara kuturasira mugihugu ????nini?agasuzuguro weee!!!

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

imana iturinde iyo ntambara

yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka