Umuntu umwe yitabye Imana, abandi 39 bari mu bitaro bazira igikatsi
Umukobwa witwa Nyiransabimana Beline w’imyaka 17 utuye mu mudugudu wa Ryagashaza, akagari ka Bunyonga, umurenge wa Karama mu karere ka Kamonyi yitabye Imana azira igikatsi yanyweye tariki 05/06/2012.
Nyiransabimana yitabye Imana akigezwa ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, naho abandi 39 barimo na nyiri icyo gikatsi witwa Mushumba Vincent aho uwo mwana w’umukobwa yabaga ubu bari mu bitaro bya Remera Rukoma.
Abanyweye kuri icyo gikatsi cyengewe mu rugo kwa Mushumba Vincent batangiye kurwara ku wa kabiri tariki 5/6/2012. Mu ijoro ryo kuwa gatatu ni ho umwana wo muri urwo rugo witwa Nyiransabimana Beline yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, agezeyo ahita apfa.
N’abari basigaye bo muri urwo rugo banyweye kuri icyo gikatsi, kimwe n’abaturanyi bagitwayeho na bo barwaye bari mu bitaro bya Remera Rukoma; nk’uko bitangazwa n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bunyonga, Twizeyimana Thomas.
Ingaruka z’icyo gikatsi ngo zatangiye no kugaragara kubanyweye inzoga yavuye muri icyo gikatsi, kuko n’umwe mu bayaruye yarwaye akajyanwa mu bitaro. Abamaze kujyanwa mu bitaro bose bagera kuri 39.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
so what!!!! wakabaye utubwira icyo bavuga cyabiteye. ese ni amarozi??? ni ibiki....