Umuntu umwe niwe wahitanywe n’inzu yagwiriye abantu ku Kacyiru
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarangije igikorwa cy’ubutabazi bwakorwaga ku nzu yagwiriye abantu tariki 03/04/2012 ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Umuntu umwe gusa niwe witabye Imana, babiri barakomereka naho abandi batatu bavuyemo ntacyo babaye.
Abakomeretse muri iyo mpanuka yabereye ku nzu yari izwi ku izina rya “petit merdien” bari kuvurirwa ku bitaro byitiriwe umwami Fayisali; nk’uko polisi yabitangaje ku rubuga rwa Twitter.
Nk’uko twabibagejejeho ejo hashize, umubare nyakuri w’abari muri iyo nzu ntiwamenyekanye kuko hari abakozi basenyaga iyo nzu bari bagiye kurya abandi bagahita biruka nyuma y’uko iyo inzu iguye.
Nyuma y’ubutabazi polisi n’abaganga bakoze kuva tariki 03/04/2012 mu ma saa sita kugeza nijoro nta wundi muntu babashije kubonamo.
Polisi ikomeje gushakisha abantu bane bakoreshaga imirimo yo gusenya iyo nzu kuko bahise batoroka.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|