Umuntu ahitamo uko abaho ariko ntiyabihitiramo abandi -Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame ahamya ko umuntu ahitamo uko abaho n’aho aba nk’umuntu ubwe, ariko ko atabihitiramo undi batabanje kubiganiraho ngo amenye impamvu.

Perezida Kagame avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo guhitiramo abandi uko babaho
Perezida Kagame avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo guhitiramo abandi uko babaho

Yabivugiye mu gikorwa cyo gusoza ibiganiro ngarukamwaka by’iminsi ibiri byahuje abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2019, ibyo biganiro bikaba byibanze ku bumwe bw’Abanyarwanda aho ababyitabiriye bagarutse cyane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko umuntu afite uburenganzira bwo kubaho ubuzima bwe uko abishaka, ariko guhitiramo abandi byo ngo ntibyashoboka.

Agira ati “Ubundi umuntu, ku giti cye afite uburenganzira bwo kwihitirmo uko abaho, haba mu bitekerezo byawe, mu myumvire yawe, uti jye ni uku nshaka kubaho, byaba bibi bizakugaruka, byaba byiza bikazakugirira inyungu. Ariko politiki itandukanya ibintu, uko wihitiyemo kubaho ntiwabiheraho ngo uhitiremo abandi uko babaho ubuzima bwabo”.

Ati “Iyo uvuye ku kwihitiramo nk’umuntu ugashaka no guhitiramo abandi, ni ukuvuga ngo wagiye muri politiki, abo bandi rero bagomba kubigiramo uruhare. Ntiwagenera abandi bantu uko babaho kuko ari ko wabihisemo, utabibabwiye, utababajije kugira ngo na bo bemere niba ubwo buzima ari bwo bagiye kubamo”.

Perezida Kagame yasobanuye ayo mahitamo yifashishije urugero rwo mu mateka y’u Rwanda, aho hari bamwe mu Banyarwanda bari barahitiwemo aho baba.

Ati “Igice kinini cy’iyi Ndi Umunyarwanda kijya kubaho, abantu bajya mu ntambara zo kwibohora, aho byaturutse murahazi. Abayobozi b’igihugu bavuze ngo igihugu ni gitoya Abanyarwanda ntabwo bagikwirwamo, ngo abari hanze nimugume hanze”.

Urumva rero ko abantu bamwe bahisemo kugenera abandi uko bagiye kubaho batabigizemo uruhare. Mu by’ukuri kuvuga ngo u Rwanda ni urw’aba barurimo abandi bagume hanze, ni cyo cyihutishije n’abantu gushaka kuba muri uru Rwanda”.

Yongeyeho ko yibuka ko mu 1988, bavugaga ngo abantu batari mu Rwanda bahunze, ntibanavuge impamvu bahunze, aho babishakiye bagahera amateka aho bashatse, ariko ntihagire usobanura ngo abo baba hanze bagiyeyo bate, ahubwo bakabashishikariza kugumayo.

Perezida Kagame ati “Bakoresheje n’uburyo bwinshi bagenda bagura n’abantu babaha amafaranga bakajya babadutumaho kutwumvisha ko aho turi tuhaguma, tuhakomere ndetse tuhifatire tuhagume. Bakaza bakatubaza ngo kariya gahugu muragashakamo iki? Iwabo w’umuntu ahashaka iki? Ni iwabo uko haba hasa kose.

Iyo wambuye umuntu rero ikintu icyo ari cyo cyose, uburenganzira bwe, arushaho gushaka kuburwanira. Kandi iyo ntambara yo kurwanira ukuri, yo kurwanira uburenganzira, abantu iteka barayitsinda”.

Yakomoje kandi ku mitwe imaze iminsi ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ngo bakibwira ko ubwo intambara ya 1990 yashobotse, na bo babigeraho, avuga ko bitabakundira kuko nta kuri bafite.

Akavuga ko u Rwanda rw’ubu rufunguye ku bantu bose, hatitawe ku turere baturukamo, ubwoko, amadini n’ibindi, ko bose bafite uburenganzira bungana mu gihugu.

Mu gusoza icyo kiganiro, abarinzi b’igihango barimo n’umunyamahanga bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kurengera ubuzima bw’abantu babihembewe.

Kanda hasi urebe ijambo rya Peezida Kagame

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo His Excellency avuze nibyo.Nta muntu wagombye guhitiramo undi uko abaho.Keretse Imana niyo ifite ubwo burenganzira,cyangwa umubyeyi w’umuntu.Binyuze kuli bible,imana itwereka inzira tugomba kunyuramo.Urugero,niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,Imana itubuza kwibera gusa mu gushaka ibyisi,ahubwo tukabifatanya no gushaka imana.Ikatubuza kurya ruswa,kwica,kubeshya,kwica,kurwana,etc...
Iyo twanze kuyumvira,iteka bitugiraho ingaruka mbi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka