Umunsi w’intwari uzasanga Niyonsenga atuye mu nzu nziza
Niyonsenga Béatrice wo mu Mudugudu wa Muyenji, Akagari ka Kabezza, Umurenge wa Gatunda agiye kubakirwa n’urubyiruko nyuma yo kumara igihe yibana, umugabo yaramutaye.

Niyonsenga avuga ko umugabo we bafitanye abana babiri, hakaba hashize imyaka itandatu umugabo we yaramutaye mu nzu, na yo idasobanutse.
Gusa mbere umugabo yabanje ngo kujya agaruka ariko ubu hashize imyaka hafi itatu atarongera kumubona.
Niyonsenga yashimishijwe n’igikorwa yakorewe kuko kigiye gutuma ubuzima bwe buhinduka.
Ati “Turakena tukiheba, byonyine kubona abantu bangana kuriya mu mbuga yanjye byanejeje, ndashimira ubuyobozi by’umwihariko Perezida Kagame. Inzu nabagamo ifite amabati ane sinabonaga aho mbika ibikoresho n’aho kuryama ni hato.”

Niyonsenga Béatrice w’imyaka 27 y’amavuko atunzwe no guhingira abandi akabona ikimutungira umuryango.
Murekatete Julliet, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza asaba abaturage gukora ibishoboka bakigeza ku iterambere badategereje buri gihe gufashwa.
Ahereye ku bikorwa byakozwe n’urubyiruko, asaba abaturage kujya bafasha bagenzi babo kwiteza imbere cyane cyane mu bikorwa bidasaba amikoro ahanitse.
Agira ati “ Ntabwo tuzafasha buri muntu ariko uwo dufashije biba ngombwa ko n’abandi bareberaho uburyo tuba tubikoze nta mafaranga dushoyemo, na bo ejo bakimuka bagafasha undi gutyo gutyo tukagera ku gikorwa, tubifatanyije twatera imbere.”

Rukundo Mike, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko wungirije mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bateguye igikorwa cyo kubakira uyu mubyeyi kugira ngo hazizihizwe umunsi w’intwari ku nshuro ya 25 atuye mu nzu nziza bityo azishimane n’abandi.
Inzu ya Niyonsenga Béatrice izaba ifite ibyumba 3 n’uruganiriro. Igomba kuba yubatswe, yanasakawe mbere ya tariki ya 01 Gashyantare, umunsi hizihizwa umunsi w’intwari.
Uretse amabati, ibiti, inzugi n’amadirishya bizakenera amafaranga ibindi bikorwa byose bizakorwa mu miganda y’urubyiruko n’abandi baturage muri rusange.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|