Umunsi w’intwari ubasize mu nzu z’icyerekezo

Bamwe mu batishoboye bo mu Karere ka Kicukiro bashyikirijwe inzu zigezweho zo guturamo ngo kikaba ari igikorwa cy’ubutwari bw’ubuyobozi bw’igihugu kuko bakuwe ahantu habi bari batuye.

Kugeza ubu umudugudu w'Ayabaraya utuwe n'imiryango 100
Kugeza ubu umudugudu w’Ayabaraya utuwe n’imiryango 100

Izo nzu enye zubatswe zijya hejuru, ziri mu Murenge wa Masaka mu mudugudu w’icyitegererezo w’Ayabaraya, zikaba zahawe imiryango 32 ku wa 1 Gashyantare 2019, aho imwe iba irimo imiryango umunani, ngo zikaba zuzuye zitwaye miliyoni 900Frw.

Inzu ihabwa umuryango umwe igizwe n’ibyumba bitatu, uruganiriro ndetse n’ubwiherero, ubwiyuhagiriro n’igikoni birimo imbere, ikaba inafite umuriro n’amashanyarazi.

Iyo nzu kandi bayisangamo intebe zigezweho, ameza, ibitanda, matela, ibikoresho byo mu gikoni bitandukanye ndetse bakaba banahabwa ibyo kurya by’ibanze bigizwe n’ibishyimbo, umuceri, amavuta n’ifu y’ibigori bizaba bibatunga mbere y’uko babona ubushobozi bwo kwihahira.

Imbere mu ruganiriro
Imbere mu ruganiriro

Mukarurayi Liberata w’imyaka 80 y’amavuko ubana n’abuzukuru be batandatu, avuga ko yishimye cyane kuko ngo yabaga mu nzu idakingwa kandi ahora abunza akarago kuko atabaga mu ye.

Yagize ati “Nabaga mu nzu idakinze mu byumba, ntafite icyo kwisasira, nahoraga mbunza akarago bansohora mu nzu. Ubu ndishimye cyane, ndashimira Perezida wa Repubulika, Imana ijye imujya imbere kuko ampaye aho kuba heza n’ibyo kurya”.

Dr Nyirahabimana Jeanne, umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro
Dr Nyirahabimana Jeanne, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro

Julienne Mukantabana w’imyaka 69 na we ati “sinagiraga aho mba kuko n’abankodesherezaga batanyishyuriraga neza bikangiraho ingaruka.”

Ati “Nabaga mu nzu, ku karere bankodesherezaga ariko batinda kwishyura nyiri inzu akansohora, ngahora mu buyobozi, nari narabaye iciro ry’imigani. Kubona iyi nzu ni nko kubonekerwa, nishimye cyane, nshima Imana n’Umukuru w’igihugu kuko najyaga nifuza ko nabona n’akagondagonze ariko kakaba akanjye”.

Abo bombi ubu ngo bifuza ko bahabwa ubutaka bagahinga ndetse ngo babonye n’igishoro bareba ibyo bacuruza, dore ko n’aho batuye hari isoko, bityo bakabasha gutunga imiryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko byari ngombwa ko guha inzu abo baturage bihuzwa n’umunsi w’intwari.

Ati “Twabihuje n’umunsi w’intwari kuko ari no kwishimira ibikorwa bikomeye Abanyarwanda bagezeho dukesha Perezida wa Repubulika we Ntwari nkuru. Gutuza neza abaturage rero batishoboye ni kimwe muri ibyo bikorwa biri muri gahunda ze kandi tuzabikomeza”.

Harimo ubwiherero n'ubwiyuhagiriro bya kijyambere
Harimo ubwiherero n’ubwiyuhagiriro bya kijyambere

Uwo mudugudu umaze gutuzwamo imiryango 100, hakaba hakomeje kubakwa izindi nzu zizashyirwamo abandi kuko muri ako karere ngo hakiri imiryango 2000 itarabona aho itura heza.

Dr Nyirahabimana yasabye abahabwa inzu muri uwo mudugudu kuzitaho zikaramba kuko ari izabo.

Ati “Turabasaba kuzitaho, hari igihe duha umuntu inzu wagaruka ugasanga ibirahure byaramenetse, inzugi zarapfuye ntizikoreshwe, intebe ntazikibamo n’ibindi. Ibyo ni bibi, bagomaba kuzifata neza, icyangiritse kigasimburwa byihuse kuko ari izabo”.

Abaturage bari bitabiriye ibiganiro bijyanye n'umunsi w'Intwari
Abaturage bari bitabiriye ibiganiro bijyanye n’umunsi w’Intwari

Abatuye uwo mudugudu bashyiriweho imishinga ibafasha mu mibereho yabo, bafite ubworozi bw’inkoko zikabakaba 5000 zitera amagi arenga 4300 buri munsi, bafite imirima ihinzemo imboga barya ndetse banahinga n’ibihumyo bibafasha kurwanya imirire mibi, ngo bakaba barimo no gushakirwa aho guhinga.

Uwo mudugudu kandi ufite ivuriro, isoko, amashuri, inzu mberabyombi ndetse n’irerero ry’abana bato.

Hari ubworozi bw'inkoko bufasha abatuye uwo mudugudu kubaho neza
Hari ubworozi bw’inkoko bufasha abatuye uwo mudugudu kubaho neza
uwo mudugudu ufite n'irerero rigezweho ry'abana
uwo mudugudu ufite n’irerero rigezweho ry’abana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka