Umunsi w’abagore usanze hakiri icyuho cy’uburinganire n’uburenganzira-Plan International

Hari muri Werurwe umwaka wa 1911 ubwo abagore b’i Burayi na Amerika barenga miliyoni imwe bagiye mu mihanda basaba uburenganzira nk’ubw’abagabo, bwo kujya bakora imirimo yo hanze y’urugo, kwemererwa kwitabira amatora, kwiga no gukurirwaho ivangura ryabakorerwaga.

Umuyobozi wa Plan International-Rwanda, Mutero William aganiriza bamwe mu banyamakuru ku myiteguro y'umunsi mpuzamahanga w'abagore
Umuyobozi wa Plan International-Rwanda, Mutero William aganiriza bamwe mu banyamakuru ku myiteguro y’umunsi mpuzamahanga w’abagore

Uwo ni wo wabaye umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wa mbere wahariwe abagore, usanzwe wizihizwa ku itariki ya 08 Werurwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2021 igira iti "ChooseToChallenge" mu rurimi rw’Icyongereza (wagenekereza mu Kinyarwanda ngo ’HitamoGuhatana’), bitewe n’uko hari uburenganzira abagore n’abakobwa kugeza ubu batarageraho, ndetse bakaba bakiri bake mu mirimo imwe n’imwe.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, Plan International ishami ry’u Rwanda, washimye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu gushyira abagore n’abakobwa mu nzego zifata ibyemezo, ariko ukaba wifuza abandi bafatanyabikorwa bafasha kugira ngo abagore baboneke mu mirimo yose yitwa ko ari iy’abagabo.

Umuyobozi wa Plan International-Rwanda, Mutero William, yaganirije itangazamakuru, ashima intambwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Guverinoma n’izindi nzego nkuru ziyoboye igihugu bimaze kugeraho mu kugira umubare munini w’abari n’abategarugori.

Mutero avuga ko nta terambere igihugu icyo ari cyo cyose cyageraho mu gihe uburinganire n’uburenganzira bw’abakobwa n’abagore butubahirizwa.

Yakomeje avuga ko hari ibyiciro by’imirimo kugeza ubu bigikeneye kubonekamo abari n’abategarugori, nko mu buyobozi bw’inzego z’ibanze cyane cyane mu midugudu (community level).

Mutero yashingiye ku nyigo y’umurimo yakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2018, ivuga ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri harimo ab’igitsina gore bangana na 4.8%, mu bwubatsi harimo 14.6%, mu gutwara abantu n’ibintu hakabamo 3%.

Uyu muyobozi wa Plan Interational yagize ati "Haracyari byinshi byo gukorwa, dukeneye kubona imibare irushijeho kuba myiza, ntabwo bizagerwaho ejo, ariko tugomba gukorana n’abafatanyabikorwa barimo Leta, inzego z’abikorera n’imiryango itari iya Leta".

Umuryango Plan International mu Rwanda uvuga ko kuba hari imirimo iharirwa abantu b’igitsina kimwe, biterwa n’imyumvire ikomoka ku mico n’imigenzo itesha agaciro abari n’abategarugori.

Imirimo idahemberwa ni imbogamizi ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore

Plan International ivuga ko imirimo yo mu ngo (idahemberwa) usanga iharirwa abari n’abategarugori gusa, kuko akenshi ari bo bategura amafunguro, batashya inkwi, bavoma amazi, basukura abana bakanakora isuku yo mu nzu cyangwa iy’imyambaro.

Umuyobozi wa Plan International-Rwanda akavuga ko umukobwa cyangwa umugore wagiye muri iyi mirimo, atazamenya ko ku mudugudu cyangwa ku kagari bifuza gutora umuyobozi, ndetse ko n’igihe yiga atazabona umwanya wo gusubira mu masomo, ibi bikaba byamutera gutsindwa no kuva mu ishuri.

Iki ni ikibazo Plan International hamwe n’izindi nzego bamagana bavuga ko ari ubundi buryo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri hohoterwa kandi rirakorerwa ku mbuga nkoranyambaga

Umuryango Plan International uvuga ko umwe mu bakobwa cyangwa abagore umunani ku isi, ashobora kuba ahagarika gukoresha imbuga za murandasi nka facebook, whatsapp, twitter, instagram n’izindi, bitewe n’uko zerekanirwaho amashusho atesha agaciro abari n’abategarugori.

Mutero akaba agira ati "Biraterwa na cya kibazo cy’imyumvire n’imico (mibi) itesha agaciro umugore, kandi ahanini bigaterwa na bamwe mu bakobwa cyangwa abagore bitwara nabi".

Uyu muyobozi avuga ko hari n’abagore cyangwa abakobwa bagaragara nk’intangarugero mu bikorwa by’iterambere no gusigasira umuco ariko ntibavugwe, ahubwo hakagaragazwa uruhande rw’abitwara nabi.

Mutero asaba Itangazamakuru kongera imbaraga mu guha ijambo abagore n’abakobwa batanga urugero rwiza, ndetse no gukora amakuru ateza imbere abari n’abategarugori hadategerejwe gusa umunsi ngarukamwaka wahariwe abagore.

Plan International irifuza uruhare rw’abagabo mu iterambere ry’uburinganire

Umuryango Plan International uvuga ko urimo gukorana n’abagabo ndetse n’imiryango ibahuza, mu rwego rwo guhindura imyumvire bafite ku bagore n’abakobwa.

Abagabo barimo kwigishwa imivugire n’imyitwarire mishya ituma bacika ku ivangura rishingiye ku gitsina, hatagamijwe gusa ko baba umusemburo w’impinduka wafasha kugera ku bikorwa by’uburinganire bw’ibitsina byombi, ahubwo ko umusaruro uzavamo na bo ubafitiye inyungu.

Umuyobozi wa Plan International- Rwanda akagira ati “Iki kibazo (cy’uburinganire) ntabwo cyakemurwa n’abari n’abategarugori bonyine”.

Imbaraga Plan International yashoye mu gusubiza agaciro umugore n’umukobwa

Ingengo y’imari uyu muryango urimo gukoresha mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza bidaheza abari n’abategarugori muri uyu mwaka wa 2020/2021, irangana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari esheshatu, ndetse ukavuga ko mu mwaka wa 2021/2022 na bwo hazatangwa amafaranga angana nk’ayo (miliyari esheshatu).

Plan International ivuga ko kuva yaza gukorera mu Rwanda muri 2007, mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye rishingiye ku bitsina byombi, yahereye ku bana bato kugera ku bakuru, aho yita cyane cyane ku turere twa Nyaruguru, Gatsibo, Bugesera n’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda.

By’umwihariko muri uyu mwaka ushize Plan International yubatse amashuri nderabarezi n’ibigo mboneza mikurire bibasha kwakira abana b’abakobwa 9,856 hamwe n’abahungu 8,096, ndetse n’amashuri abanza ashobora kwakira abakobwa bangana na 9,994 hamwe n’abahungu 9,003.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro

Uyu muryango kandi uvuga ko wafashije abakobwa bangana na 9,368 hamwe n’abahungu 11,348 guteza imbere imirimo ibabyarira inyungu, ariko hakaba harabayeho no kuzamura igipimo cy’imyumvire ku bari n’abategarugori.

Umuryango Plan International wahuguye abangavu bangana na 206,459 ndetse n’abategarugori bagera ku 262,744 ku kwirinda ihohoterwa hamwe no gutinyuka imirimo yitwa iya kigabo, ariko utibagiwe n’abahungu bangana na 213,105 hamwe n’abagabo 203,978 ku bijyanye no guhindura imyumvire ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi.

Mu rwego rwo kurwanya inda ziterwa abangavu, Plan International ifatanya n’inzego za Leta kubakorera ubuvugizi, kugira ngo babone uburyo bwo kuboneza urubyaro no kwamagana ibishuko.

Umuyobozi wa Plan mu Rwanda, Mutero akaba agira ati "Mu mpamvu zituma inda ziterwa abangavu ziyongera harimo no kutabona uburyo bwo kuboneza urubyaro, tugomba guhagarika izi nda mu bangavu kuko tubasaba kwifata ariko bikaba bidatanga igisubizo byonyine".

Umuryango Plan International uvuga ko ingo zigera ku 8,000 zahawe amafaranga y’ingoboka agera kuri miliyoni 720, ndetse n’izigera ku 2,000 zikaba zarafashijwe kubona ibikoresho birimo ibiryamirwa, imashini zo kudoda, imashini zitunganya imisatsi hamwe n’udusanduku two kuzigama.

Abanyeshuri 11,300 (abakobwa n’abahungu) bahawe amaradio agera ku 2,260 akoreshwa n’imirasire y’izuba, mu rwego rwo kubafasha kwiga, aho biteganywa ko abana bane cyangwa batanu bashobora gusangira radio imwe.

Abana b’abakobwa bagera ku 5,000 bahawe ibikoresho bigenerwa abari mu mihango, ndetse abo mu turere twa Nyaruguru na Bugesera bakaba barubakiwe ibyumba 12 by’abakobwa.

Plan International ikomeza ivuga ko yateye inkunga ibimina by’abatuye mu cyaro, ibafasha kuzigama no kugurizanya, ikaba yarahaye abana barimo abari mu nkambi z’impunzi ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Bahuye na Plan International

Nyirahabineza Béatrice utuye mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Rusenge akagari ka Cyuma, umudugudu wa Kiramutse, ubu ni umubyeyi w’abana batatu bose biga mu mashuri abanza, akaba abizeza ko atazabura ubushobozi bwo kubigisha kugeza barangije kaminuza.

Nyirahabineza avuga ko yahuye n’abakozi ba Plan International bwa mbere mu mwaka wa 2019, baramuhugura we na bagenzi be mu bijyanye n’isuku, kwizigamira n’indi myifatire ikwiriye.

Uwo mubyeyi avuga ko kwiyuhagira agasa neza, kumesa imyenda no gukora isuku yo mu nzu, byatumye umugabo we amureba akamwishimira, bituma umubano wabo uzira ihohoterwa.

Ubu Nyirahabineza ayobora amatsinda 11 yo mu Karere ka Nyaruguru agizwe n’abanyamuryano 330, bakaba bariyemeje kwigishanya no gushyira hamwe amafaranga make make babona, hanyuma bakagurizanya bagamije kwiteza imbere.

Nyirahabineza agira ati "Muri ayo matsinda natangiye nyafatamo amafaranga ibihumbi birindwi, nyaguramo amamera y’amasaka, ndayasesha nyakoramo umusururu(ubushera) ndawucuruza, nyuma y’amezi atatu gusa nari nguze inka, ubu ibyaye kabiri kandi turanywa amata".

Avuga ko mu gihe kitari kinini azaba ari umworozi w’inka eshanu, kandi ko atazarekera aho gushaka icyateza imbere urugo rwe.

Umukobwa w’imyaka 24 witwa Mutesi Faith na we avuga ko yamenyanye n’abakozi ba Plan International mu mwaka wa 2013 bamwishyurira ishuri ubwo yari impfubyi, banamufashisha iby’ibanze bituma nta washoboraga kumushuka ngo amutere inda atabyifuza.

Mutesi Faith, Umukorerabushake wa Plan International mu kubungabunga ibidukikije
Mutesi Faith, Umukorerabushake wa Plan International mu kubungabunga ibidukikije

Mutesi utuye i Nyamata mu Bugesera, kuri ubu arangije kwiga kaminuza, akaba ari umukorerabushake mu mushinga wa Plan International witwa ’Our City 2030 project" ugamije kurengera ibidukikije.

Mutesi yagize ati "Nyuma y’uko gufashwa, ni yo mpamvu nanjye natangiye umurimo w’ubukorerabushake uzana impinduka, kugira ngo umukobwa na we agaragaze ibyo ashoboye by’uko twifuza imijyi yacu mu mwaka wa 2030".

Mutesi hamwe na bagenzi be 600 batangiranye umurimo w’ubukorerabushake mu kubungabunga ibidukikije, ubu bamaze gufasha urundi rubyiruko rugera ku 1,200 gutera ibiti ku misozi yari kuba yarabaye ubutayu mu karere ka Bugesera.

Ni umushinga Plan International ivuga ko ufasha ako karere kuzaba gafite umujyi utoshye wa Nyamata mu mwaka wa 2030.

Umuryango Plan International washinzwe mu mwaka wa 1937, ukaba ukorera mu bihugu hafi mirongo inani (80) byo hirya no hino ku isi, mu Rwanda ukaba waratangijwe mu mwaka wa 2007.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Big up to Plan International. I appreciate the good work it has done to promote girls and women.

BUZARE yanditse ku itariki ya: 8-03-2021  →  Musubize

Ndagira ngo mbaze muriyiminsi turi murigahunda ya guma murugo , sinibaza nibaba kwakwizihiza uyumunsi bizaba kuko ntabiri mumakuru mwatugejejeho !? Mwadusobanurira neza munkuru irambuye . Murakoze

Niyigena james yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Abagore nabo barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

biseruka yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Yegoko ese plan international niyo ibivuze. Njye nyisabe kujya muri data base yayo ya data collectors irebe neza niba igitsina gore na gabo harimo umubare ungana! Murakoze,

Evgeny yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka