Umunsi w’abageze mu za bukuru ubasanganye akanyamuneza
Abageze mu za bukuru bo muri Karere ka Kamonyi bahamya ko VUP yabahinduriye imibereho, kuko inkunga bahabwa zibafasha kubona ibyo bakenera.
Buri tariki ya1 Ukwakira isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru. Uyu mwaka insanganyamatsiko iribanda ku kubafasha kugira imibereho myiza ikaba igira iti “Uburambe n’imibereho iboneye ku bantu b’ingeri zose mu mijyi”.

Mu Rwanda, abageze mu zabukuru bafashwa kubaho bahabwa inkunga y’ingoboka muri VUP (Vision 2020 Umurenge Program), bigaragaza impinduka mu mibereho yabo kuko amafaranga bahabwa atuma bita ku buzima bwabo.
Kanyamuhanda Abraham w’imyaka 103 n’umugore we w’imyaka 88 batuye mu Kagari ka Gihinga, mu Murenge wa Gacurabwenge, bamaze imyaka ibiri bahabwa inkunga.
Bashimira Perezida Paul Kagame washyizeho gahunda yo kubafasha kuko ikigero bagezemo nta mbaraga bafite zo kwikorera ngo babone ibibabeshaho.
Mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 bahabwa buri kwezi, baguramo ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho by’isuku. Kanyamuhanda ati “Kera ntabwo bitaga ku bantu, Perezida wari uriho yareberaga abantu be gusa. Ariko uyunguyu uriho ni we wadutabaye adukiza abicanyi, none dore aranadutunze”.
Umukecuru Madalene Mukandekezi w’imyaka 70, utagira umwana cyangwa umuvandimwe, avuga ko inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 7500 ahabwa buri kwezi amufasha gukodesha inzu yo kubamo kandi akamurinda gusabiriza.
Uyu mukecuru wakuriye mu mahanga, yishimira kuba yaratashye mu Rwanda kuko umuco n’imiyoborere yahasanze bimurinda kwigunga. Ati “VUP yamfashije kubana n’abandi singire irungu. Ndashima Perezida wacu watumye tumenyana, aduha kubaho neza . Ntacyo atadukoreye Imana izamuhe umugisha”.
Uretse inkunga y’amafaranga ahabwa abageze mu za bukuru, Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza mu Murenge wa Gacurabwenge, Rushirabwoba Alfred, avuga ko Leta izirikana ubuzima bw’abasaza n’abakecuru ikabarihira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ndetse abafite imbaraga bagahabwa inka cyangwa andi matungo magufi yo korora.
Ubuyobozi kandi ngo bukangurira abandi baturage gukurikirana imibereho y’abasaza n’abakecuru b’incike, bakabasura, bakabakorera uturimo two mu rugo bakanabaganiriza.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|