Umunsi utazibagirana ku bana basangiye Noheli n’umuryango NDERA NKURE MUBYEYI

Abana bo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge basangiye Noheli n’umuryango NDERA NKURE MUBYEYI, barahamya ko ari umunsi w’amateka kuri bo nyuma y’uko ababyeyi bo muri uyu muryango bidagaduye na bo mu mikino y’abana.

Ku wa gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, uyu muryango wateguriye abana umunsi mukuru wa Noheli, ibirori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahantu hatajya hanyura imodoka hazwi nka car-free zone.

Akimana Sandrine w’imyaka 11, ni umwe mu bana bari baje gusangira no kwishimana na bagenzi be mu birori byizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu Kirisitu, ubusanzwe uba ku itariki 25 Ukuboza.

Akimana yagize ati; “Nishimanye n’abandi twakinnye turarya ariko icyanejeje kurusha ibindi ni ukubona umubyeyi akina n’abana”.

Abandi bana bagenzi ba Akimana babwiye Kigali Today ko bishimishije gusangira na bagenzi babo, babifashijwemo n’umuryango NDERA NKURE MUBYEYI.

Bimwe mu byanejeje abo bana ni nko kumenyana n’abandi bana, guhabwa amafunguro badasanzwe babona buri munsi, kubyina, no gukina udukino dutandukanye nk’ubute n’indi”.

Umuyobozi mukuru wa NDERA NKURE MUBYEYI Niyonsaba Kagabo Beatrice, wifatanyije n’abana gusangira Noheli, yabwiye Kigali Today uko umuryango ukora ndetse n’intego bafite muri gahunda yo guha umwana uburere bwiza kugira ngo akure neza.

Yagize ati: “Gahunda dufite ni ukwita ku bana, gukorana n’ababyeyi bakamenya icyo abana bakeneye n’uburyo bwo kubitaho bagakura neza kugira ngo bazagire ejo hazaza heza”.

Niyonsaba Kagabo yagize ati;”Tumaze igihe gito dutangiye ubu turakora ubukangurambaga ku mikurire y’abana ,tugashishikariza ababyeyi kugana ibigo bya ECD bakamenya ibyiza birimo bakamenya ubumenyi bahakura n’ibyiza abana bahabonera ndetse na ECD zikabaho ari nyinshi kandi ahantu henshi”.

Umuryango NDERA NKURE MUBYEYI watangiye muri Kanama 2019 ukorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega. Ufite intego yo gufatanya n’ababyeyi kurera abana neza by’umwihariko abafite imyaka kuva kuri zeru kugeza kuri itandatu, kandi ababyeyi babo bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka