Umunsi Nyafurika w’itangazamakuru ugarutse iryo mu Rwanda rihagaze rite?

Mu gihe mu Rwanda hitegurwa umunsi mukuru w’Itangazamakuru Nyafurika, bamwe mu banyamakuru baravugwa ho kwirengagiza nkana guha ijambo utanga amakuru, n’abayobozi bagikwepa abanyamakuru.

Cyokora ngo hari n’intambwe imaze guterwa mu bunyamwuga n’ubushobozi bwo kubona amakuru, n’ubwo hakigaragara ibitangazamakuru bikigarukira hafi mu gutara inkuru.

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere kandi rugaragaza ko ubunyamwuga mu itangazamakuru ry’u Rwanda bugeze ku ijanisha rya 71%, intambwe itari mbi ugereranyije n’aho rivuye

Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2018 Abanyamakuru ba Afurika barongera kwizihiza umunsi w’itangaza makuru. Mu Rwanda na ho ukaba uteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo kureba uko itangazamakuru Nyafurika rihagaze by’umwihariko mu Rwanda, ikiganiro “Ubyumva Ute” cya KT Radio cyabatumiriye; Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (Rwanda Media Comission, RMC) n’Inama y’igihugu y’itangazamakuru (Media Hight Council MHC) bagaragaza ko hari intambwe imaze guterwa ariko hakiri n’ibibazo byugarije imikorere inoze y’umunyamakuru.

Umuyobozi w’Urwego rw’abanyamkuru bigenzura BARORE Cleophas avuga ko abanyamakuru bafite ubumenyi mu mwuga wabo bahari, kubera amashuri yigisha itangazamakuru harimo Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’andi mashuri makuru, ku buryo ngo nta washidikanya ku mpamvu ituma rigenda ritera imbere.

Agira ati “Abanyamakuru b’abanyamwuga noneho barahari ku buryo ntawapfa kubikora nabi kubera ubumenyi bukeya, n’uwakora nabi yaba abyishakira ku giti cye”.

Naho ku bijyanye n’ubushobozi, Barore agaragaza ko ubushobozi bwo gutara no gutangaza inkuru bugenda buboneka dore ko ngo ibitangazamakuru bimwe binifashisha abaturage bazwi nk’abambasaderi mu kubona ayo makuru, no kuyatangaza, bigatuma itangazamakuru ryegereye umuturage ritera imbere.

Haracyari ibitangazamakuru bitishoboye

Umuyobozi wa RMC avuga ko n’ubwo hari ibinyamakuru bigera kure aho abaturage bari, hari n’ibindi bitaragira ubwo bushobozi bigatuma hari amwe mu makuru atagera ku baturage.

Kuri iki kibazo, Inama nkuru y’itangazamakuru (Media Hight Council) igaragaza ko mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’ibitangazamakuru bigera ku bantu bose ijyana abanyamakuru mu matsinda gutara inkuru za kure.

Kanzayire Denyse ukora mu nama nkuru y’itangazamakuru agaragaza ko abanyamakuru bakiyubaka bahabwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa akorerwa kure y’aho bakorera, bagahugurwa ku buryo bwo gutara inkuru kinyamwuga kandi bagafashwa kugera ku nkuru z’ibyo abaturage bifuza.

Agira ati, “Dufata itsinda runaka ry’abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye tukabajyana kure y’aho bakorera za Rusizi, Nyaruguru, Rubavu n’ahandi kugira ngo begere abaturage”.

“Icyo gihe tubahugura gutara inkuru kinyamwuga, bakajya mu baturage bagahura n’abayobozi, bityo bakabasha kugera kuri za nkuru ibitangazamakuru bitapfa kugeraho mu buryo bworoshye”.

Haracyari abanyamakuru bateshuka ku mahame y’itangazamakuru

N’ubwo hari ibishimwa bimaze kugerwaho ariko, ngo ibirego ku banyamakuru badaha ijambo abarebwa n’ikibazo, biracyagera ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura, bikaba ngo bikomeje gutera impaka hagati y’abaturage n’abanyamakuru.

Haracyari kandi abanyamakuru bakirengerara bakandika bitajyanye n’ibyo bahawe n’abo babajije, ibyo byo ngo bikaba biterwa n’umunyamakuru ku giti cye, ariko ngo na byo bigenda bigabanuka.

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura avuga ko usanga hari abanyamakuru babona amakuru ariko bagatana bakiyandikira ibyo biyumvamo, n’ubwo atari benshi.

Agira ati, “Ibirego bikitugeraho ni iby’abaza bavuga ko umunyamakuru atabahaye ijambo kandi bavugwa mu nkuru, ariko ugasanga n’abanyamakuru bagaragaza ko uwo bashakaga bamubuze mu buryo bwose bagahitamo gutangaza inkuru”.

Hari n’abayobozi bagikwepa abanyamakuru

Ku bijyanye n’abayobozi binangira gutanga amakuru, inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza ko hari intambwe imaze guterwa kuko bagenda bumva ibijyanye n’itegeko ryo gutanga amakuru.

Ibi ngo byagezweho nyuma y’amahugurwa atangwa ku bufatanye rw’uru rwego ndetse n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, aya mahururwa kandi akaba azakomeza.

Abayobozi kandi ngo bakwiye kumenya ko itegeko ryo kubona amakuru ritabereyeho umunyamakuru gusa kuko n’umuturage ubikeneye afite uburenganzira bwo gusaba amakuru.

Umukozi wa MHC agaragaza ko abayobozi bagenda bisubiraho n’ubwo hari abakomeza kurangwa n’urwikekwe hagati yabo n’abanyamakuru.

Agira ati, “Mbere wasangaga abayobozi batinya kujya mu itangazamakuru kuko batinya ko hari ibyo batakoze neza bagiye kubazwa, cyakora ubu bagenda babyumva kuko burya abanyamakuru ntibagamije kuregana ahubwo bagamije gutangaza ibitagenda ngo bikosorwe”

Barore we asobanura ko imyumvire y’abantu ari kimwe mu bikoma mu nkokora itegeko ryo kubona amakuru.

Imiterere y’inkuru kandi na yo ngo iracyari ikibazo ku buryo nk’inkuru zirimo amarangamutima zikigoranye kuko abavugwa mu nkuru baba bafite ubwoba bwo kugaragara mu bitangazamakuru cyane cyane ngo iyo ari inkuru ivuga ku muntu ufite ibibazo bikomeye.

N’ubwo bimeze bityo ariko, Barore avuga ko abanga gutanga amakuru atari benshi ugereranyije n’ibibazo abanyamakuru babagezaho, cyakora ngo haracyagaragara abanyamakuru bafatirwa ibikoresho, kwimwa no kutubahiriza gahunda bahanye n’usabwa gutanga amakuru, no kwinangira kuri bamwe mu basabwa amakuru.

Cyakora ngo bikwiye kumvikana ko n’ubwo itegeko rihari, abasabwa gutanga amakuru bakwiye kumva ko kuyatanga biri mu nyungu zabo kurusha igihombo.

Abanyamakuru na bo kandi ngo bakwiye kurushaho guha agaciro ibimenyetso by’amakuru bahawe kugira ngo birinde kugaragara nk’abatari abanyamwuga kuko ngo hari abacyumvikana banenga bamwe mu banyamakuru batubahiriza ibyo bahawe nk’amakuru.

Hari umuti watuma inzego z’ubuyobozi zitagongana n’abanyamakuru

Umwe mu miti yatuma abanyamakuru bagera ku makuru kandi ni uko Imbuga zitangarizwaho amakuru mu nzego za Leta n’abikorera, na zo ngo zari zikwiye kuba imwe mu nzira yo gutanga amakuru aho kugira ngo umunyamakuru aruhe ayasaba.

Barore agaragaza ko abashinzwe itangazamakuru muri ibi bigo n’inzego batubahiriza ihame ryo kuyatangariza abo agenewe kuko n’agaragarara hamwe usanga ashaje cyane

Agira ati, “Ziriya mbuga usanga hariho nk’ifoto y’umwaka ushize y’umushyikirano kandi nyamara zikwiye kubaho amakuru yose akenewe hanyuma abayashaka bakajya bayasoma bakisobanurira”.

u Rwanda rurizihiza uyu munsi nyafurika w’itangazamakuru, ahateganyijwe inama y’umushyikirano w’abanyamakuru muri Camp Kigali, abanyamakuru bose bakaba batumiwe.

Hanateganyijwe kandi ibiganiro bivuga ku ruhare rw’amakuru mu guhindura imibereho y’abaturage bo ku mugabane wa Afurika harebwa uko ibikorwa by’abanyamakuru byagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage wa Afurika.

Harashimirwa kandi abanyamakuru bahize abandi mu ngeri zinyuranye z’inkuru.

Mu Rwanda harabarurwa Radio 30, TV 10 n’ibyandika bisohoka kuri interineti cg ibisohoka mu mpapuro, Radio ni zo zikunze kujya gukorera mu Ntara, ibindi bitangazamakuru bikibanda mu mijyi.

Radio kandi ni cyo gitangazamakuru gikurikirwa kenshi, mu Rwanda mu gihe ibinyamakuru byo kuri interineti na byo biri kwiyongera, bigakurikirwa n’abafite ubushobozi bwo kugera kuri interineti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka