Umunsi mwiza ku bagore bitangira akazi bakora

Hari abagore bafatwa nk’indashyikirwa, bitangira akazi bakora, bagashimwa na benshi mu bo baha serivisi.

Ku munsi nk’uyu (tariki ya 08 Werurwe) buri mwaka u Rwanda n’isi yose bazirikana umugore mu rwego rwo guha agaciro akamaro ke muri sosiyete.

Mu Rwanda hari abagore benshi bazwiho gukunda umurimo, kuwunoza no kuwitangira, bikagaragarira mu mubare munini w’ababagana n’ababatangira ubuhamya.

Kigali Today yegereye bamwe mu bazwi mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kumenya neza ibyo bakora n’ibanga bakoresha mu kunoza umurimo wabo.

Murekatete Fatuma

Iyo ugeze i Nyamirambo ukaba ushaka icyo kurya cyane cyane nk’ababa bakunda capati, icyayi, asusa ndetse n’ibindi byo kurya bijyanye n’ubushobozi bwabo, buri wese ubajije akurangira kwa Fatuma.

Murekatete Fatuma ni umugore ugaragara nk’ukuze, ukunda kuba aseka. Mu byo akora byose, aba aganira n’abamusanze, abishimiye na bo bamwenyura.

Murekatete yavutse mu 1966. Ni umubyeyi w’abana bane. Batatu muri bo biga muri kaminuza, undi mu mashuri yisumbuye. Inzu Murekatete yubatse afatanyije n’umugabo we, ni yo babamo.

Aganira na Kigali Today, Murekatete yagize ati “Ku ruhande rwanjye ndagira inama abagore ko badakwiye kwitinya, bagatangira kwikorera. Erega nutegereza kuzagira amafaranga menshi, hari igihe uzarinda upfa utabashije kugira icyo ukora. Bagore twigirire icyizere naho ibindi byose birashoboka”. Fatuma amaze imyaka igera kuri 16 muri aka kazi.

Umwali Sandrine

Umwali Sandrine ni umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko. Iyo yicaye imbere y’imashini adoda inkweto agaragaza koko ko ashishikariye akazi akora. Ubu ni we ufite ubuyobozi bwa Atelier Gatorano i Nyamirambo mu Biryogo.

Umwali Sandrine mu buhamya bwe, yagize ati “Natangiye kudoda inkweto ndi muto, kuko nakundaga imyuga cyane, ni bwo naje hano gukorana n’ababyeyi banjye”.

Yakomeje avuga ko amaze kugera ku rwego rwo kuba yakora inkweto z’ubwoko bwinshi butandukanye.

Angelique Mukaniyongira

Iyo uvuze ngo urashaka imbuto nziza zo kurya, abantu bakurangira uyu mubyeyi uzwi n’abatari bake, ibyo ab’ubu bita ko ‘yubatse izina’.

Mukaniyongira yavutse mu 1982, atangira gucuruza imbuto mu mwaka w’2001. Aranguza amafaranga ibihumbi bitanu, ubu akaba ageze ku rugero rwo kuranguza nibura miliyoni imwe mu kazi ke.

Afite umuryango w’abantu 12. Batandatu muri bo abishyurira amashuri.

Mukaniyongira yagize ati “Ni byiza ko umugore yakwigirira icyizere. Aha ndavuga umugore, naho ibindi byose birashoboka”.

Umutoniwase Rosine

Ni umwana w’umukobwa ufite imyaka 21, akaba ari umukanishi uzwi mu gukora ibijyanye no mu maguru y’imodoka(Suspension na Transmission).

Umutoniwase avuga ko mu gukora no guhitamo aka kazi yabitewe n’uko basaza be kenshi bamubwiraga ngo nta mugore waba umukanishi. Icyakora we ngo byaramuhiriye nk’uko abisobanura.

Yagize ati “Jye nakundaga gukora ibyo abagabo bakora. Narebaga uko basaza banjye bakanika ndabikunda.

“Nabijemo banseka nshyiraho umuhate none ubu biranshimisha iyo abantu bose baza babaza izina ryanjye ngo mbafashe”.

Uwo mukobwa avuga ko ako kazi kamufasha mu mibereho, we n’ababyeyi be.

Umuhoza Benisse

Ni umubyeyi w’imyaka 32. Afite abana babiri, akaba akora akazi ko kurinda umutekano w’abantu n’ibintu baba basohokeye ahantu(bouncer).

Umuhoza yatangiye gukora ako kazi mu myaka 13 ishize, ariko ngo mbere byabanje kumugora kuko abantu batiyumvishaga uburyo umukobwa yakora ako kazi.

Ni byo yasobanuye agira ati “Mbitangira ntibyari byoroshye kuko byonyine n’iwacu mu rugo byari bigoye kubyumva, yewe hari n’abanyitaga umutinganyi. Ariko uko iminsi igenda ishira bigenda bimenyerwa. Aka kazi karantunze n’umuryango w’abantu batanu.”

Ishemaryayo Jeanne Bovine

Ni umukobwa w’imyaka 25 ukora porogaramu za mudasobwa zifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga mu buzima bwa buri munsi. Abikorera muri Kampani ye yitwa ‘Computer GEEK’.

Mu mwaka wa 2012 Ishemaryayo akirangiza amashuri yisumbuye nibwo yagize igitekerezo cyo kuzaba umwe mu bakora porogaramu zakenerwa n’Abanyarwanda.

Ati “Nabonye ko hari ibintu bikenerwa cyane n’abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi, kandi nkurikije uko dutera imbere mu ikoranabuhanga mpitamo ibyafasha Abanyarwanda kugera ku byo bakora cyangwa bifuza bitabagoye”.

Mu maporogaramu yakoze harimo iyitwa ‘E-vuze’ ikoreshwa n’abantu mu gihe bashaka ubufasha bwa muganga. Wayigeraho ukoresheje telefoni yawe, ukanze *996# cyangwa urubuga rwa Interineti www.e-vuze.com

Hari n’indi porogaramu yakoze yitwa ‘E-saving’ (VPN based banking system). Iyi ni porogaramu ikoreshwa n’amabanki ndetse n’abayagana mu buryo bwo kugabanya ingendo. Iyo porogaramu ifasha abayikoresha kubitsa amafaranga no kuyabikuriza aho baba bari hose.

Ishemaryayo yakoze indi porogaramu yitwa ‘E-faming’ (Standalone application). Iyi ni porogaramu ikoreshwa n’abantu bo mu buhinzi, kugira ngo baganire n’umuhinzi, impuguke mu buhinzi ndetse n’abakora ibijyanye n’ubuhinzi bagamije kureba uko bazamura umusaruro w’igihingwa runaka.

Ishemaryayo ashishikariza abakobwa kutitinya, ahubwo ko bakwiye kujya mu ikoranabuhanga.
Ati “Ku bwanjye, hamwe n’abandi bagore ndetse n’Abanyarwanda, ndifuza ko mu ikoranabuhanga twazikorera amaporogaramu yacu aho kujya gushakisha ayo hanze mu gihe kiri imbere”.

Asterie Hitimana

Ni umukobwa w’imyaka 28, akaba akora imirimo ijyanye no kwambika abantu, ahanini bijyanye n’imwe mu myenda akora, agenda ahindaguranya.

Hitimana avuga ko gukora uyu mwuga byatewe n’uko yari yarabyihebeye kandi ashaka no kugira amafaranga. Ibi abikorera muri ‘Twinkle by Asty’.

Hitimana Asterie avuga ko amaze kwambika abantu benshi, kandi nibura ku munsi agatanga imyenda ku bantu babarirwa muri 45.

Twinkle yambika abantu bari hagati y’imyaka 18 na 45 b’igitsina gore.

Asma Murekeyisoni
Ni umubyeyi w’abana batatu. Afite imyaka 39 y’amavuko, akazi ke ka buri munsi kakaba ari kurimbisha abantu ku bijyanye n’ubwiza bwo mu maso(Make up).

Murekeyisoni yatangiye gukunda aka kazi akiri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza aho yabonaga nyina na we babimukorera. Mu gihe yabaga ari ku ishuri ngo na we yatangiye kujya abikorera bagenzi be bakamubwira ko afite impano.

Ati “Nabikoraga nk’imikino, ariko mugenzi wanjye agiye gukora ubukwe ndamufasha, nyuma yaho abantu benshi barabinsabye mpita mbigira akazi”.

Ubu Murekiyisoni Asma amaze imyaka 16 akora aka kazi, kandi ngo yinjiza nibura mu bihe byiza amafaranga ibihumbi magana atandatu ku munsi nubwo bidahoraho. Aka kazi ngo karamutunze n’umuryango we.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka