Umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri uteganyijwe kuri uyu wa Kane

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko umunsi mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri), uteganyijwe ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.

Ibyo ni ibikubiye mu itangazo ubuyobozi bukuru bwa RMC byasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021, aho bwifuriza Abayisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange kuzagira umunsi mukuru mwiza wa Eidil-Fit’ri.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim.

Igisibo cya Ramadhan kimara ukwezi kose, aho Abayisilamu bigomwa byinshi mu byo bakunda ahubwo umwanya munini bakawuharira amasengesho yo kwiyegereza Imana ndetse no gukora ibikorwa by’urukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka