Umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi wizihijwe barwanya gutwara inda zitateganyijwe
Urubyiruko rw’abangavu bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa kwirinda inda zitateganyijwe ahubwo bakarangamira intego yo kwiga kugira ngo bazagire icyo bimarira mu bihe bizaza.
Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho y’abatuye isi (UNFPA) mu Rwanda, Dr Munyakazi Alphonse ubwo kuri uyu wa 11/07/2013 yari mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ahizihirijwe ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi.
Muri ibi birori, urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi rwagiye rukina imikino itanga ubutumwa mu mbyino, imivugo, udukinamico n’indirimbo byose bigaragaza impamvu zitandukanye zituma abangavu batwara inda zitateganyijwe.
Muri ibi bihangano, abangavu n’ingimbi basabaga abana b’abakobwa kwirinda ababashuka bagamije kubashora mu mibonano mpuzabitsina kuko ari yo ibageza ku gutwara inda zitateganyijwe kandi bagasaba n’abagabo bakuru babashora muri iyo myitwarire ibateza inda zitateganyijwe ko bakwiriye kubireka.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku batuye isi (UNFPFA) mu Rwanda, Dr Munyakazi Alphonse yagararagaje ko ikibazo cy’abana b’abangavu batwara inda zitateganyijwe giteye inkeke, bityo buri wese akaba akwiriye kugira uruhare kugira ngo iki kibazo gicike.
Dr Munyakazi yavuze ko kuva mu bwangavu kagera mu myaka y’ubukure ari uburenganzira bwa buri mwana kandi umwana w’umukobwa akaba afite uburenganzira bwo gufata icyemezo ku gihe azabyarira.
Ku bwa Dr Munyakazi ngo ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese harimo inzego z’ubuyobozi, uburezi ndetse n’amadini kugira ngo abo bana b’abangavu babashe gukura neza bazafate icyemezo cyo kubyara bamaze kuba bakuru.
Dr Munyakazi yongeye kwibutsa urubyiruko rw’abangavu ko ubuzima bwabo buri mu maboko yabo, bakaba basabwa kuburinda baharanira ejo hazaza habo heza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yavuze ko aho isi igeze mu ikoranabuhanga hariho ibishuko byinshi, bityo ababyeyi bakaba basabwa kugira uruhare mu kuganira n’abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina kugira ngo babategurire ejo hazaza.
Madame Gatete yasabye ababyeyi ko bagomba kwirinda isoni basanganywe zo kutavuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku bana nyamara hakaba hari abandi bantu babibaganirizaho batagamije kububaka ahubwo bagamije kubangiza.
Ku bw’ibyo, ngo ni ngombwa ko ababyeyi baba ari bo bafata iya mbere mu kumara amatsiko abana babo aho kugira ngo ayo matsiko bazashake kuyamarirwa n’ababangiza.
Icyegeranyo cya Minisiteri y’Uburezi cyo mu mwaka wa 2011 cyerekanye ko Intara y’Iburengerazuba ifite igipimo cy’abanyeshuri b’abakobwa batwaye inda zitateganyijwe bagera kuri 28,8%. Iki gipimo kikaba kiri hejuru ugereranyije n’izindi ntara ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Muri ubu bushakashatsi kandi, byagaragaye ko akarere ka Nyamasheke gafite abangavu batwaye inda zitateganyijwe bagera kuri 7,3%. Ibi bikaba bisobanuye ko hakwiriye ubukangurambaga budasanzwe kugira ngo abangavu b’i Nyamasheke babashe kurindwa inda zitateganyijwe bityo bakabasha gukura neza baharanira ejo hazaza heza.
Gutwita umukobwa akiri umwangavu ni ikibazo gikomereye ubuzima bwe kuko umukobwa ubaye umubyeyi akiri muto ashobora kwibasirwa n’ingaruka zo gutwita no kubyara akiri muto harimo urupfu cyangwa ubundi bumuga nk’indwara yo kujojoba (obstetrical fistula) ndetse hatibagiwe n’ubuzima bw’umwana atwite bushobora kuhazaharira.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|