Umunsi mpuzamahanga w’abagore usanze bamwe mu Rwanda bagihishira ihohoterwa ribakorerwa

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku burenganzira bw’abagore, wahuriranye no kwisukiranya kw’ibirego by’abagore bagaragaza ko bagiye bahohoterwa, cyangwa bagafatwa ku ngufu hirya no hino ku isi.

Musanase Laure avuga ko yumvise ko iri hohoterwa rikorerwa abagore rihari ariko atarabona uwarikorewe
Musanase Laure avuga ko yumvise ko iri hohoterwa rikorerwa abagore rihari ariko atarabona uwarikorewe

Benshi mu batanga ibyo birego kuri ubu ni abagore bamamaye kubera gukina filimi muri Amerika, basobanura ko bagiye banyura mu nzira y’inzitane kugira ngo bagere ku rwego bagezeho ubu.

Ababitangaza bashyira mu majwi umugabo witwa Harvey Weinstein wamenyekanye mu gutunganya filimi, bakavuga ko kugira ngo yemerere umugore cyangwa umukobwa gukina muri filimi ye, kenshi yamusabaga ko babanza kuryamana cyangwa akamufata ku ngufu.

Mu Rwanda na ho ibi byagiye bivugwa mu bakobwa bakina filimi, ariko biragoye kubona uvuga ko byamubayeho cyangwa akaba yakwerura akavuga ko azi uwo byabayeho.

Laura Musanase ukina yitwa Nikuze muri filimi y’uruhererekane yitwa City Maid agira ati “Ibyo bintu nigeze kubyumvaho ngitangira gukina filimi bakajya bambwira ngo abakobwa benshi bagitangira gukina filimi baba babonanye n’abatunganya filimi mu buryo butandukanye”

Akomeza agira ati “Ntabwo navuga ko bishimishije kuko niba ari umuntu ukunda ikintu akaza kugikora wowe nka Producer (utunganya amafilimi) ukaba wamusambanya kugira ngo akinishwe muri filimi, byaba bibabaje cyane.

Ku bwanjye abagore mbona ari abantu bashoboye, ntabwo twakabaye dufatwa muri urwo rugero kugira ngo akazi kaboneke”

Uretse abakina filimi, hari abandi bakobwa bemeza ko bitoroshye ko umukobwa yabona akazi mu nzego zimwe na zimwe adatanze ruswa ishingiye ku gitsina.

Umukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa wavuganye na Kigali Today yagize ati “Usaba akazi umuyobozi, kugira ngo akaguhe, akabanza kugushaka ngo muryamane kugira ngo ako kazi ukabone.”

Mu minsi ishize umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, wasohoye raporo y’ubushakashatsi wakoze, ureba uko ikibazo cya ruswa gihagaze mu nzego za leta.

Ingabire Immaculee avuga ko abagore bagifite umuco wo guhishira ihohoterwa ribakorerwa
Ingabire Immaculee avuga ko abagore bagifite umuco wo guhishira ihohoterwa ribakorerwa

Ingabire Marie Immaculee uyobora uyu muryango avuga ko 94% mu babajijwe bagiye bavuga ko bumvise ko ruswa ishingiye ku gitsina iriho, ariko ngo ntawe utinyuka ngo avuge ko yayisabwe cyangwa yayitanze.

Agira ati “94% bavuga ko nibura bumvise ko iyo ruswa ihari, akaba atavuga wenda ngo iyo ruswa yasabwe runaka, akakubwira ngo hari n’abo nzi byabayeho. Ariko uko tuzi umuco Nyarwanda, rimwe na rimwe abo ngabo aba avuga ko azi, hari igihe usanga ubikubwira nawe arimo.”

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu nzego za leta gusa. Madame Ingabire avuga ko uwakora ubushakashatsi mu nzego z’abikorera wenda yasanga ikibazo gikomeye kurushaho.

Inzego zivugira abagore mu Rwanda zikomeje kubahamagarira guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwa bo. Gusa hari n’abakobwa batiyizera mu bushobozi, usanga bumva ko bagomba gukoresha intwaro zose bafite kugira ngo babone akazi nk’uko Ingabire abivuga.

Muri izo ntwaro ngo niho usanga bamwe bahitamo gutanga n’imibiri yabo nka ruswa kugira ngo babone akazi, ibintu asanga bikwiye guhinduka kuko bikomeza gusuzuguza abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka