Umumotari yahembwe moto nyuma yo gusubiza miliyoni 5.2RWf z’umugenzi

Umumotari, Ndayiramiye Donat agiye kujya agendera kuri moto ye nshya yahembwe kubera ubunyangamugayo yagaragaje ubwo yasubizaga amafaranga y’umugenzi yari ahetse wakoze impanuka agakomereka bikomeye.

Umumotari Ndayiramiye Donat ubwo yashyikirizwaga iyo moto nshya
Umumotari Ndayiramiye Donat ubwo yashyikirizwaga iyo moto nshya

Iyo moto ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf, yayishyikirijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017.

Ku itariki 23 Nyakanga 2017, ku Muhima, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganye na Moto yari itwawe na Ndayiramiye ahetse umugenzi witwa Kayinamura Augustin.

Uwo mugenzi, wari ufite miliyoni 5.2RWf muri ambaraje isa na kaki, yarakomeretse bikabije ata ubwenge ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Nyuma yo gukora iyo mpanuka, nibwo uyu mumotari yabonye ayo mafaranga ari muri iyo ambaraje, ayacungira umutekano ndetse ayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo.

Polisi y’igihugu yashimiye uwo mumotari, ibitangaza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter maze iyo nkuru irasakara abantu batandukanye bayibonye nabo batangira gushimira uwo mumotari w’inyangamugayo.

Nyuma yo gushyikirizwa moto, umumotari Ndayiramuje yishimiye icyo gihembo agira n’inama abamotari bagenzi be.

Agira ati “Ndishimye cyane kubera iyi nkunga RURA ingeneye, ngiye nanjye kuyibyaza umusaruro niteze imbere cyane ko iyo natwaraga itari iyanjye.

Ndakangurira bagenzi banjye kubaha akazi banubaha abagenzi batwara, niba uwo utwaye agize ikibazo mu nzira ukirinda kumutererana."

Iyi moto yahembwe uwo mumotari ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf
Iyi moto yahembwe uwo mumotari ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf

Umuvugizi wa RURA, Tonny Kuramba yavuze ko iki ari igikorwa gishimishije kuko hari abamotari bagerageza gukurikiza ibyo batozwa.

Agira ati "Ni igikorwa gishimishije kuko ubu ni ubunyangamugayo, ubumuntu dutozwa twese nk’indangagaciro zibereye Abanyarwanda.

Iyi niyo mpamvu RURA yamugeneye iki gihembo kugira ngo abere urugero abandi bamotari n’Abanyarwanda muri rusange rwo kugira ubumuntu."

Asaba abandi bamotari gukora kinyamwuga kugira ngo biteze imbere ubwabo n’igihugu muri rusange batanga serivisi nziza.

Umuvugizi wa RURA, Tonny Kuramba
Umuvugizi wa RURA, Tonny Kuramba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwo mumotari,yatanze urugero,rwiza, twesetugomba,kugenderaho nkaba nyarwanda,yaba mu rwanda,nohanze,yarwo.

Mukamana sipha yanditse ku itariki ya: 4-08-2017  →  Musubize

Igihugu cyurwanda nindorerwamo twireberamo ibyiza numuco nubudahemuka turintore.

Ildephonse yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

dukomeje gushimira uwomumotari ninyangamugayo

nitwa uwimana jeam dedie yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

Inyangamugayo nizo zubaka igihugu uwomumotari tumwigiyeho byishi murakoze,

MANIRAFASHA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka