Umukirisitu urwaza bwaki mba numva yahagarikwa - Rev. Karuranga Euphrem

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem ahamya ko umukirisitu nyawe ari ukura amaboko mu mufuka agakora agashaka ibimutunga n’ibitunga umuryango we aho kwirirwa yicaye gusa.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem

Yabitangarije mu Karere ka Gisagara ubwo umushumba mushya w’iryo torero muri aka karere, Jean Claude Bimenyimana yahabwaga inshingano ku mugaragaro, ku itariki ya 12 Kanama 2017.

Muri uwo muhango Rev. Karuranga yagarutse ku bibazo by’imirire mibi ikigaragara mu ngo za bamwe mu bakirisitu bo mu Ntara y’Amajyepfo harimo n’abo mu Karere ka Gisagara.

Kuri Rev. Karuranga ahamya ko umukirisitu urwaza bwaki cyangwa se abana be bagata ishuri akwiye guhagarikwa kuko aba atakiri umukirisitu.

Agira ati “Bene uwo ntaba akwiye kwitwa umukirisitu kuko umukirisitu si uwirirwa azinze amaboko, ni uwishakamo ibisubizo, nk’uko na Leta ihora ibidushishikariza. Bene uwo ahubwo kuri jye mba numva yahagarikwa.”

Yaboneyeho gusaba abashumba b’itorero bari mu turere tw’Intara y’Amajyepfo kuba hafi ya bene abo bakirisitu bagafashwa mu buryo bwose bushoboka ariko abana babo bakabaho neza.

Agira ati “Biri mu nshingano z’umushumba kwegera bene abo bantu, akabigisha ndetse akanabafasha kuko uburyo burahari.
Hari uburyo busanzwe, hari n’uburyo bw’ubutunzi bw’amafaranga itorero rigomba gufashamo abo bantu.”

Pasitoro Jean Claude Bimenyimana yarahiriye kuba umushumba wa ADEPR mu karere ka Gisagara
Pasitoro Jean Claude Bimenyimana yarahiriye kuba umushumba wa ADEPR mu karere ka Gisagara

Pasitoro J Claude Bimenyimana, umushumba mushya w’itorero ADEPR mu Karere ka Gisagara avuga ko iki ari kimwe mu biraro agomba kwambuka mu nshingano ze yatangiye.

Icyakora nanone avuga ko ibisubizo by’icyo kibazo bitazagorana kuboneka kuko itorero rifite abantu benshi bajijutse.

Agira ati “Iki kiraro kucyambuka ntibikomeye kuko leta yacu ifite gahunda nziza yo guteza imbere Abanyarwanda,natwe nk’itorero dufite abantu bajijutse,harimo abarimu muri kaminuza n’abandi.

Igisigaye numva ari uguhaguruka twese ntawe usigaye tugasanga aba bantu tukabigisha kuko ntibyumvikana ukuntu umukirisitu arwaza bwaki.”

Abakirisitu b'itorero ADEPR mu Karere ka Gisagara bari bitabiriye umuhango wo guha inshingano umushumba wabo mushya
Abakirisitu b’itorero ADEPR mu Karere ka Gisagara bari bitabiriye umuhango wo guha inshingano umushumba wabo mushya

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga ashimira ubufatanye bw’itorero ADEPR n’inzego za leta muri gahunda zinyuranye.

Agira ati “Inshingano zacu n’iz’Abapasitoro ntizitandukanye kuko twese icyo tugamije ni ukugira abaturage beza bazajya no mu ijuru.”

ADEPR yatangije ubuyobozi bwayo mu Karere ka Gisagara mu mwaka wa 2013. Ubu iryo torero rikaba rihafite abakiristu 18.094 basengera mu maparuwasi 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nshuti bavandimwe !ntabwo bibiliya ibuza umuntu gukora.gusa birashoboka ko hari impamvu zitandukanye zatuma umuntu abaho mu buzima runaka(impamvu ze bwite&impamvu ziri external).
ndumva gushyira imbere ibihano bitaba ari ukureba kure ahubwo ,hashyirwaho gahunda zo kwigisha ndetse no gufasha aho ari ngombwa .kuko ntawakemura ikibazo ateza ikindi.
Ndifuzako bashyiraho gahunda ya Girinka mu kristo muri ADPR.
Murakoze

john yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Ese umuntu ntashobora gutanga impuguro atazanyemo ubuhezanguni! kuko ubukene si icyaha.Bityo umuntu ntakwiye kwamburwa ubukristu kuko ari umukene; Yewe n’ubunebwa ntitwabushyigikira ariko si impamvu yo kwamburwa ubukiristu;
Pastor hugura abantu ariko udaheza inguni kereka nibautariyumvamo ko uhagarariye Imana mu bayoboke bose ba ADEPR!

DUSENGE Emile yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

Ubwo se koko yarabivuze? cg ni ukumubeshyera. Kuki abantu biki gihe basigaye bagira imvugo zihubutse cyane. Nkumukristo yagombye kumenya neza ko gukena Atari ingeso. Kdi iyo Imiryango yakinzwe ntawayifungura kugeza igihe Imana igukuriye mu kigeragezo. Na Yobu igihe cyarageze aratabarwa. Sinumva nkumuvugabutumwa imirongo yashingiyeho ashyigikira icyo gitekerezo cye.
Abakene bazahoraho ariko Imana irabazi kdi irabakunda kuko ntawe uhitamo ahabi areba aheza

kayigana yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

Hari umugani uvuga ngo ISAMAKE IJYA KUBORA IHERA KU MUTWE.
Uyu muyobozi mukuru wa ADEPR azi ko mu minsi ya vuba ishize hari abakristo b’abakene bo muri ADEPR basabwe amafranga yo kubaka DOVE Hotel (mu gihe bamwe muri abo bakene aribo bakagombye gufashwa n’itorero).
Nubwo inkiko zitarabyemeza, biraboneka ko ayo mafranga (harimo n’ayatanzwe n’abakene) atakoze icyo abakristo bayatangiye.
None se ejo inkiko nizigaragaza ko bariya bayobozi batatiye igihango bagiranye n’Imana n’abantu, ubwo isamake ntizaba yaraboze ihereye ku mutwe?
Rev. Ephrem afite ubwenge Imana yamuhaye. Nabukoreshe asana imitima kandi avuga ingamba afite zo kugarurira abakristo ikizere ku buyobozi bw’itorero.
Naho kwibasira abakene bari mu itorero si byiza.
Ariko na none niba atari abanyamakuru bamwongereye bandika inkuru,mu by’ukuri we akaba ATARAGAYE ABARWAZA BWAKI BOSE ahubwo AKABA YARANENZE GUSA ABARWAZA BWAKI KUBERA KUTITABIRA UMURIMO, aho buri wese yakwemeranya nawe. Uretse n’abakristo, n’undi wese umeze utyo akwiye guhugurwa kuko na Bibiliya ivuga ngo udakora ntakarye.
Murakoze.

Bartazar yanditse ku itariki ya: 16-08-2017  →  Musubize

Ndabaza Rev. Karuranga Ephrem.Ari umukristu urwaye BWAKI cyangwa umukristu wiba,ninde imana ikunda?Wowe Pastor,uzi neza ko abantu benshi barwara BWAKI,babiterwa n’ubukene.Ntabwo aruko badakora.Wowe banza uhindure abayobozi ba ADEPR bahora barangwa no kwiba amafranga,gushwana,kuronda amoko,kwivanga muli Politike,etc...Impamvu useka abarwara BWAKI,nuko ufite UMUGATI munini ADEPR iguha buri kwezi.Mu gihe YESU yasize asabye Abakristu nyakuri "gukorera imana ku buntu" (Matayo 10:8).
Ndetse na PAWULO adusaba gukorera imana tudasaba amafranga (Ibyakozwe 20:33).Wibuke ko Abigishwa ba YESU iyo wabahaga amafranga,bakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Abo useka ngo barwaye BWAKI,ndahamya ko bamwe bashobora kuzaba muli Paradizo.Ariko abantu bose bitwa ko bakorera imana,nyamara baba bagamije ifaranga,ntabwo bazaba muli Paradizo.

KAMANA Andrew yanditse ku itariki ya: 15-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka