Umukozi utagiye muri siporo atahawe inshingano aba yataye akazi -MINISPOC
Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) aratangaza ko umukozi wa Leta utitabiriye Siporo bateganyirijwe kandi atahawe inshingano n’umukoresha we afatwa nk’uwataye akazi.
Amasaha yahariwe siporo ku bakozi ba Leta ateganyijwe buri wa Gatanu kuva saa cyenda kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Bugingo atangaza ko ayo masaha ari umwanya mwiza wo gusabana no kumenyana ku bakozi bato n’abakuru ndetse imyitozo ngororamubiri bakora ikaba ibafasha kugira ubuzima bwiza.
Uyu muyobozi ariko agaruka ku mpungenge z’abakozi batubahiriza aya masaha yagenewe siporo ahubwo bakayakoramo igahunda za bo bwite, nk’abareka akazi bagataha mu ngo za bo, bakajya gusura inshuti za bo cyangwa guhaha.

Yemeza ko umukozi wese wiregangije gukora siporo muri uyu mwanya nta zindi nshingano z’akazi afite agomba gusabwa ibisobanuro.
Ati « Umukozi utagiye muri siporo atahawe inshingano n’umukoresha we, aba yataye akazi. Uwo rero agomba kwandikirwa n’umukoresha we agasabwa ibisobanuro».
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Kamonyi bitabiriye siporo yo ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, batangaza ko bishimiye uwo mwanya bahawe wo kugorora umubiri, bakagaya bagenzi ba bo bica akazi kandi ntibaze muri Siporo.
Nyantwari Jean d’Amour Rafiki avuga ko gukora siporo bibafasha gushira amavunane no kwinjira mu mpera z’icyumweru bafite ubuzima bwiza. Ngo n’ubwo hakiri bagenzi be batitabira siporo bazakomeza kubakangurira kuyikora kuko igirira akamaro ubuzima bw’uyikoze.
Uyu mwanya wa siporo yagenewe abakozi ba Leta yafashwe n’inama y’abaminisitiri yo mu mwaka wa 2003 ndetse yemezwa mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.
Uretse kuba abakozi ba Leta barahawe uburenganzira n’umwanya wo gukora siporo, Leta yabafashije no kubona ibikoresho bibafasha muri siporo bahisemo gukora, mu Karere ka Kamonyi bakaba bafite ibibafasha muri Gim tonic, imipira yo gukina ndetse n’ibibuga byo gukiniraho.
Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|