Umukobwa yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga

Umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 18 wigaga mu kigo cy’imyuga cya MTC Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi we n’umwana.

Umukobwa yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga
Umukobwa yabyariye mu bwiherero bwa gare ya Muhanga

Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko uwo mukobwa yabyaye umwana w’umukobwa, ubu bose bakaba bameze neza ku bitaro bya Kabgayi.

Ababonye uwo mukobwa bavuga ko yagiye mu bwiherero ku nshuro ya mbere, agarutse yishyura ushinzwe kwishyuza ubwiherero, abwira mugenzi we ko atabashije kwiherera kuko hari ikintu kimurya mu nda.

Undi na we avuga ko uwo mukobwa amaze gusubira mu bwiherero ku nshuro ya kabiri, yumviswe n’abandi bantu bari hanze y’ubwiherero ataka, maze bamwe mu babyeyi bakorera muri gare bamusanga mu bwiherero, bajya kumufasha kubyara bahita bamujyana kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko uwo mukobwa ngo yabwiye abantu batandukanye ko atari azi ko atwite.

Agira ati "Avuga ko atari azi ko atwite, yemwe n’ubuyobozi bw’ishuri ngo nta makuru yo gutwara inda kwe bari bazi. Ntabwo twahamya ko yaba yashakaga kubyara ngo ajugunye uwo mwana, gusa bigaragara ko atari yiteguye kubyara yatunguwe, n’ababyeyi be ngo ntibari bazi ko atwite".

Hari abavuga ko bitumvikana ukuntu uwo mukobwa yaba yagejeje igihe cyo kubyara ataramenya ko atwite, ari na ho ubuyobozi busaba ababyeyi kwegera abana bakabaganiriza kugira ngo bamenye amakuru yabo.

Gare ya Muhanga
Gare ya Muhanga

Gitifu Nshimiyimana avuga ko uwo mukobwa yahereye ku mugoroba wo ku wa 16 Gashyantare 2024, abwira ubuyobozi bw’ishuri ko arwaye, bafata umwanzuro wo kumwohereza iwabo bamuha n’undi munyeshuri wo kumuherekeza.

Asaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kujya bakurikirana ubuzima bw’abanyeshuri, kugira ngo uwagira ikibazo yitabweho hakiri kare, kuko uwo mukobwa yari kugira ibibazo cyangwa uwo yabyaye akaba yavuka nabi kuko atitaweho n’abaganga.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umuryango w’uwo mukobwa utuye mu Karere ka Kamonyi wariho uza kwa muganga kureba umwana wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka