Umukecuru w’imyaka 100 afite abamukomokaho 170

Umukecuru Nyirarugendo Debola ukomoka mu karere ka Rubavu amaze imyaka 100 avutse akaba afite abamukomokaho bagera ku 170. Isabukuru y’imyaka ijana yayizihije taliki 29/12/2012.

Umuryango ukomoka kuri Nyirarugendo umaze kurenga abantu 170 barimo ubuvivi 5, abuzukuruza 65, abazukuru 45 n’abana umunani bose bamushima kubaba hafi abagira inama zo kubaho.

Nyirarugendo avuga ko ababazwa no kuba urukundo mu bantu rugenda rugabanuka ariko ashima Perezida Kagame kuba ageragaza kugarura urukundo mu bantu. Yagize ati “nshima Perezida Kagame kuba agarura urukundo afasha abitishoboye akabagenera inka z’ubuntu batishyura".

Abakomoka kuri mukecuru Nyirarugendo bavuga ko yaranzwe no kwigisha abana be n’abandi kubana neza bubahana kandi ngo aho atuye afatwa nk’umubyeyi utanga inama akarusho bikaba mu itorero amazemo imyaka 30 ataragwa nk’uko biba ku bandi.

Uyu mukecuru asaba Abanyarwanda kubahana no gufashanya kandi abafite ingo bakoroherana.

Nyirarugendo avuga ko umwami Musinga yimye ingoma ari umuntu mukuru ndetse wajyaga ibwami; mu buzima bwe avuga ko ntacyo yaheraho avuga ko cyatumye aramba uretse kwirinda kunywa inzoga kuko amaze imyaka 30 yinjiye mu itorero rya ADEPR ryatumye ahindura imyitwarire.

Umurebye utamuzi, umukecuru Nyirarugendo wamubarira imyaka 70 kuko ashobora kugenda nta kibando ndetse n’imirimo imwe arayishoboye uretse ko atumva neza. Nyirarugendo avuga ko ashobora kuba arengeje imyaka 100 kandi ntazi kubara no kwandika.

Nyirarugendo avuga ko ubuzima bwe bwaranzwe no gukora imirimo ivunanye kuko hashize imyaka 55 abuze umufasha we kandi yamusigiye abana bato barimo n’uwari afite amezi ane none ubu afite imyaka 55.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 5 )

b 4 1994 Nyogokuru yaramurushaga!!!

Love yanditse ku itariki ya: 1-01-2013  →  Musubize

Muzasure n’Umukecuru KOSHA (120 ans)atuye mu AKARERE KA GATSIBO-UMURENGE WA GASANGE hafi y’Uruzi (Lac Muhazi-hafi yo ku Rwesero).

Ingabirano Eka yanditse ku itariki ya: 1-01-2013  →  Musubize

Nimwishime munezerwe kuko muri umuryango munini kandi unejeje!gusa mujye musabira nkatwe twavukiye mumuryango mugari kugeza ubu tukaba dusigaye twirera ruri impinja!Mbega twi papa tu ka ni maman!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

nimwishime munezerwe kuko muri umuryango munini kandi unejeje!gusa mujye musabira twe twavukiye mumiryango migari ariko tukaba dusigaye twigunze!Twireze turi impinja!!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

it’s wonderful to hear it
ibi bintu ntabwo bisanzwe gusa tumwifurije kugira ibihe byiza kuburyo azanageza kumyaka 200.
murakoze kutumenyesha aya makuru mashya.

yanditse ku itariki ya: 31-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka