Umukecuru Nyirakaje arashimira FPR yamwubakiye inzu akava mu mwanda

Umukecuru witwa Merisiyana Nyirakaje utuye mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, arashimira umuryango wa FPR-Inkotanyi kuba waramutuje aheza mu nzu nziza maze akava mu mwanda yabagamo.

Iyo nzu yatashwe ku mugaragaro tariki 08/12/2012 ubwo mu karere ka Burera hizihizwaga isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ivutse, yuzuye itwaye amafaranga miliyoni esheshatu n’ibihumbi 350. Akaba yarayubakiwe n’urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwo muri Burera.

Iyo nzu irimo ibikoresho birimo ibitanda biriho matelas n’inzitira mibu, ndetse n’intebe n’ameza. Ibyo kandi biherekejwe n’ibikoresho byo mu gikoni ndetse na bimwe mu biribwa. Kuri ibyo hiyongera ho inka n’ikigega cyo gufata amazi ava ku nzu.

Inka Umukecuru Nyirakaje yahawe.
Inka Umukecuru Nyirakaje yahawe.

Nyirakaje ufite imyaka 82 y’amavuko, wari usanzwe uba mu nzu nto, isakaje amategura kandi ishaje, asobanura uburyo yishimiye icyo gikorwa.

Agira ati “Abayobozi baraje basanga ndi mu ishyamba, ndi kurara mu itaka, ndi kubura n’icyo ndarira…FPR-Inkotanyi aho inkuye, none ubu rwose ngeze mu nzu, ndishimye…ndumva nishimye mu mutima wanjye…”.

Umukecuru Nyirakaje yishimiye ibyo FPR-Inkotanyi yamugejejeho.
Umukecuru Nyirakaje yishimiye ibyo FPR-Inkotanyi yamugejejeho.

Uyu mukecuru w’umupfakazi afite abana b’impfubyi arera. Avuga ko abonye icyo azareresha izo mpfumbyi ze. Ngo kuba ari mu za bukuru, akaba abonye ahantu heza aba bizatuma agira amasaziro meza.

Dr Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye wayoboye umuhango wo gutaha iyo nzu yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri Burera bashyize Nyirakaje mu rwego rw’abishoboye, bakamukura ahabi bakamushyira aheza.

Umukecuru Nyirakaje ari kumwe n'abana b'impfubyi arera.
Umukecuru Nyirakaje ari kumwe n’abana b’impfubyi arera.

Yakomeje abasaba gukomeza gufasha uwo mukecuru mu kubungabunga ibyo byose bamufashije kuko ashaje kandi bakamufasha kurera abana bimpfubyi afite. Yongeye ho abasaba gufasha n’abandi batishoboye kugira ngo nabo bazamuke.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

bravo igisigaye akarere gakemure ibibazo by’abapagasi babarundi batagira icyangombwa namba usanga aho bari basa nabi abana babo nibo basigaye bikorera imizigo ntabwisungane mukwivuza bagira ntakwiga iyo barway usanga ari ikibazo gikomeye babahe ibyangombwa bahabe bazwi neza

john yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka