Umukarani yishe mugenzi we amuziza amakimbirane bafitanye
Vedaste Munyagisenyi w’imyaka 22 afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere kuva tariki 01/07/2012 akekwaho kwica Silas Tegejo w’imyaka 32 na we wakoraga akazi k’ubukarani amukubise igitiyo mu mutwe kubera amakimbirane bari bafitanye.
Ubwo bwicanyi bwabaye ku cyumweru tariki 01/07/2012 mu masaha ya saa yine z’ijoro mu kagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.
Abo bantu babiri bari biriranwe mu kabari i Kiruhura mu mujyi wa Kigali gakunda kunyweramo abakarani banywa inzoga itemewe yitwa Nyirantare. Ubwo bari mu nzira bataha Munyagisenyi yakubise Tegejo igitiyo mu mutwe ahita yitaba Imana; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa ibizamini ku Bitaro Bikuru bya Polisi byo ku Kacyiru mu gihe Munyagisenyi yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere.
Aramutse ahanwe n’icyaha yakatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose ukurikije ingingo ya 310 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.
Polisi itangaza ko ibiyobyabwenge bihitana ubuzima bw’abantu kandi bigakurura ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu, intonganya mu miryango, ubwicanyi n’ibindi.
Polisi isaba abantu kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo no ku miryango kandi bagahana amakuru n’inzego zishinzwe umutekano ku gihe kugira ngo ababicuruza batabwe muri yombi.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|