Umukapiteni wo muri FDLR yatahutse

Kapiteni Mbarushimana Jean Damascene wo mu mutwe wa FDLR yatahutse mu Rwanda ku mugoroba wa tariki 05/02/2013 yinjiriye ku mupaka wa Rusizi ya mbere. Ngo yaje aturutse muri zone ya Mwenga kandi yaje atorotse.

Muri zone ya Mwenga ari naho hari ibirindiro by’umutwe wa FDLR ngo hari abasirikare benshi, akaba ari muri urwo rwego akangurira bagenzi be kugaruka iwabo. Gusa ngo gutahuka biba ari ibanga ku giti cy’umuntu ubwe kuko ngo iyo bisakaye bamerera nabi ufite iyo migambi byaba ngombwa akanabizira.

Kapiteni Mbarushimana yitandukanyije na FDLR.
Kapiteni Mbarushimana yitandukanyije na FDLR.

Uyu musirikare avuga ko ikimuteye gutahuka ari uko umutekano wabonetse iwabo aho akomoka mu cyahoze ari Ruhengeri dore ko ngo yahunze mu 1998 ubwo hariho intambara y’abacengezi. Ngo yahunze arangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye ariko nta dipolome afite yagiye atarakora ibizamini bya Leta.

Ubuzima bwe muri FDLR bwaranzwe n’ibibazo

Mbarushimana akigera muri Congo ngo yabonye ubuzima bwanze ahitamo kujya mu gisirikare cya FDLR kuko ariho habonekaga imibereho iciriritse. Kubera ko yari yarize amashuri yisumbuye, ngo ubuyobozi bwa FDLR bwamugiriye icyizere bumushyira mu mahugurwa ajyanye no kwiga ibyagisirikare.

Akirangiza ayo mahugurwa ngo bahitsebamuzamura muntera bidatinze, kugeza ubu yari comanda wa kompanyi muri zone ya Mwenga; nk’uko Mbarushimana abyivugira.

Mu buzima busanzwe yabagamo yakoraga akazi ka gisirikare akagafatanya n’ubucuruzi buciriritse kandi yari ayoboye abasirikare bagera kuri 50.

Uyu musirikare akomeza asobanura ko imibanire yabo n’Abanyekongo itari myiza cyane kuko barebanaga ay’ingwe bivuye ngo ku bugome babakoreraga bwo kujya kubiba amatungo bigatuma barwana ndetse bamwe bakahasiga ubuzima.

Mbarushimana yagiye muri FDLR mu mwaka w'1998.
Mbarushimana yagiye muri FDLR mu mwaka w’1998.

Ibikorwa nk’ibyo ngo babikoraga ahitwa Masango. Agira ati “ubuzima bwajye kuva ninjiye igisirikare bwakunzwe kurangwa n’intambara aho navuga ko narwanye ahantu henshi hatandukanye ariko zoze ngenda nzisohokamo neza”.

Ngo mu iperereza yakoze igihe kirekire yamenye ko umutekano wagarutse iwabo afata ingamba zo kugaruka ariko kuva icyo gihe ntabyamworoheye kuko yari umuyobozi muri FDLR. Yakomeje gutekereza uburyo azacika rwihishwa kuko iyo baza kubimenya yari kuhasiga ubuzima kuko iyo uje mu Rwanda ufatwa nk’umwanzi.

Mbarushimana yagize ati “FDLR iracyafite umugambi wayo wo kuzatahuka habayeho imishikirano ariko uko jyewe mbibona nabonye bitazashoboka mpitamo kwigarukira iwacu kuko amaherezo y’inzira ari mu nzu”.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbega captain?

KINGOS yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

ngwino iwanyu sha ahubwo uzane nabandi

mathias yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka