Umujyi wa Rusizi umaze imyaka ibiri utagira ubwiherero rusange

Abaturage batandukanye bagenda mu mujyi wa Rusizi batangaza ko bagorwa no kubona aho biherera kuko uwo mujyi utagira ubwiherero rusange.

Ubwiherero rusange bwari bwubakiwe abaturage bwahinduwe ibiro
Ubwiherero rusange bwari bwubakiwe abaturage bwahinduwe ibiro

Aba baturage basobanura ko iyo bageze mu mujyi bagashaka kwiherera biba ngombwa ko basubira mu ngo zabo bagata akazi, mu gihe ngo abadataha hafi bajya gutira ubwoherero byaba ngombwa bakajya mu bisambu cyangwa ku nkengezo z’inzu.

Umuturage witwa Niyonzima Bernard avuga ko hashize imyaka ibiri abaturage bakorera mu mujyi wa Rusizi batagira ubwiherero. Bigatuma muri uwo mujyi haba umwanda ushobora kubatera uburwayi.

Agira ati « Dufite ikibazo kinini cyane kubona umujyi ungana gutya utagira ubwiherero umuturage ushatse kwiherera nukugenda akajya mu bigori bya bandi.

Na hano hose munsinsiro z’amazu uhageze wasanga baragiye bahihagarika ! Nonese iyo usanze WC ifunze wagira ute uriyaranja ntakundi. »

Mugenzi we witwa Kamari Espoir, kimwe n’abandi baturage, asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kububakira ubwiherero rusange kugira ngo boye gukomeza kwiherera mu bisambu.

Ubusanzwe umujyi wa Rusizi wari ufite ubwiherero rusange. Ariko, nkuko abaturage babivuga, ngo batunguwe nuko bwahinduwe ibiro (Bureaus) by’urusengero rwa AEBER n’ishuri. Kuva icyo gihe ngo ntawongere kujya kwiherera.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ,ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko bazi icyo kibazo.

Ariko ngo kiri mu nzira yo gukemuka kuko ngo bari kubaka imisarani ihagije mu masoko mashya ari hafi kuzura muri ako karere. Ibyo ngo bizakemura kuburyo burambye ibibazo abaturage bahura nabyo byo kubura aho biherera.

Agira ati «Ikibazo cy’ubwiherero mu mujyi wa Rusizi hari ingamba twagiye tugifatira hari ubwiherero rusange buri kubakwa mu isoko riri kubakwa hari n’ubundi akarere kazubaka. »

Akomeza avuga ko impamvu zatumye ubwiherero rusange bwari bwarubakiwe abaturage bufungwa ari uko aho bwari bwubatswe bitari biteganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’umujyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka