Umujyi wa Kigali wungutse imashini nshya zizawufasha kubaka imihanda

Ikigo ‘Construck’ gishamikiye kuri sosiyete ya NPD (imwe mu bigize Crystal Ventures) cyamurikiye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’Umujyi wa Kigali, imashini 31 n’imodoka 30 zifashishwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo.

Izi mashini zirimo izitsindagira eshanu, izipakira eshanu, izicukura zikanasiza 16, izisanza zikanaringaniza eshanu, ndetse n’imodoka nini 30 zifashishwa mu bwikorezi bw’ibikoresho by’ubwubatsi (nk’itaka, isima, umucanga amabuye n’amatafari).

Izo mashini hamwe n’imodoka bigiye kwifashishwa ahanini mu guteza imbere Umushinga w’Umujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Infrastructure Project(KIP)’ ugamije kubaka ibirometero 215 bigize imihanda 57 hamwe n’ibiraro biyihuza.

Uyu mushinga wa KIP uri mu cyiciro cya kabiri cyawo (kuko hazakorwa ibyiciro bitandatu), watangiye mu mwaka ushize wa 2022, ukaba ugomba kuzarangira muri 2026.

Imashini n’imodoka byazanywe n’Ikigo Construck bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari zirindwi(7) na miliyoni 300, bikaba byatashywe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023.

Dr Nsabimana avuga ko uretse umushinga wa KIP hari n’indi minini itegereje gukorwa n’imashini hamwe n’imodoka zaguzwe, harimo uw’imihanda izaba izengurutse Umujyi wa Kigali, ku buryo abava mu Ntara bajya mu zindi batazongera kwinjira mu Mujyi rwagati.

Dr Nsabimana ati "Umuntu uvuye mu Burasirazuba ageze i Kabuga abone umuhanda ashobora gucamo, niba uvuye mu Majyaruguru ugeze za Rulindo, ugomba kubona undi muhanda utaje i Kigali mu Mujyi rwagati ".

Ati "Uwo mushinga twakwita imikandara izengurutse Umujyi wa Kigali (Ring Roads), inyigo yawo mu gihe cya vuba iraza kuba irangiye."

Mu mihanda 57 irimo kubakwa muri Kigali (igize umushinga wa KIP) harimo kwagura uva i Remera kuri Prince House ukagera i Masaka, bitewe n’umubyigano ukabije ukunze kuwugaragaramo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo akomeza avuga ko mu yindi mihanda izubakwa hanze ya Kigali harimo uva i Masaka n’uva ku mugezi w’Akagera ugana ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera, ndetse n’umuhanda Base-Kidaho-Butaro (uzaba ureshya n’ibirometero birenga 60).

Dr Nsabimana akomeza asaba Ibigo bishinzwe kubaka Ibikorwa remezo kugura n’imashini zubaka ibiraro mu mazi, ndetse no gushyira imbaraga mu mutekano w’abantu n’ibintu.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ashima ko NPD na Construck bifitiye igaraje ryabo rizajya risuzuma rikanakora imodoka mbere y’uko zishyirwa mu muhanda.

Minisitiri Nsabimana yashimye imashini n'imodoka nshya zaguzwe na Sosiyete Crystal Ventures ibinyujije muri NPD na Construck
Minisitiri Nsabimana yashimye imashini n’imodoka nshya zaguzwe na Sosiyete Crystal Ventures ibinyujije muri NPD na Construck

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, avuga ko uyu mujyi usanzwe ufite kugeza ubu imihanda ya kaburimbo itarengeje ibirometero 560.

Avuga ko KIP ari wo mushinga wa mbere ukozwe wo kubaka ibirometero byinshi, aho imihanda y’igitaka izashyirwamo kaburimbo, hakaba imihanda mishya izahangwa ndetse n’isanzweho ya kaburimbo izajya yagurwa, ku buryo ahari ibisate bibiri hazashyirwa bine.

Ni umushinga Dr Mpabwanamaguru avuga ko witezweho guteza imbere Umujyi no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga byatumaga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rugorana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo NPD (cyabyaye Construck), Yves Nshuti, yizeza ko imashini n’imodoka zaguzwe zigiye kwihutisha imirimo ya KIP kugira ngo izasozwe ku gihe cyateganyijwe.

Ikigo Construck kimaze imyaka ibiri gikorera mu Rwanda, cyari gisanzwe gifite imashini 106 zikoreshwa mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo, hamwe n’amakamyo manini 126.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuhanda wa Kabuga-Nyakariro, unyuze kubiro bya kagali ka Gako nawo bawushyire muifite ikibazo ,bakoreye inyigo kuva St Emmanuel ,km2,2 unyura ku kagali ka Gako barawukwepa kandi niwo usanzwe unyura.badufashe bere kuwukora igice.

hakizimana silas yanditse ku itariki ya: 15-04-2023  →  Musubize

Icyibabaje nicyimwe icyambere nukubifataneza mutihutira cyamunara kubwinyungu zabandi yapfa akantugato mu parike Kandi mwagakora zigakomeza akazi ejo ngo cyamunara

Eric yanditse ku itariki ya: 12-02-2023  →  Musubize

Twishimiye imikorere ya Construck ariko idufashe i Jabana idukorereyo imihanda niyo bacishamo imashini gusa ibinogo bikagabanuka guturuka mu Marembo ya Jabana werekeza ku mashuli, biba bibabaje kubona aho bafite icyicaro ariho haba imihanda idakoze habe nagato.

BOSCO yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka