Umujyi wa Kigali wongeye gusobanura ikibazo cy’imodoka nke zitwara abagenzi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yavuze ko hari imodoka zigeze kongerwa ku zari zihasanzweho ariko ngo zabaye nke cyane.
Rubingisa yagize ati “Ntabwo byakemuye ikibazo murabizi ko hari icyuho cya bisi zigera kuri 305 zigomba kongerwamo, hari iziri gushakishwa. Ubundi gahunda dufite ni iyo kuzana izikoreshwa n’amashanyarazi kugira ngo tugende tugabanya kwangiza ibidukikije cyane cyane uyu mwuka duhumeka”.
Rubingisa avuga ko iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo(MININFRA) n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bikaba ari byo birimo gufasha Umujyi wa Kigali hamwe n’abikorera kwagura amarembo kugira ngo hazemo abandi bashoramari babishoboye ariko ngo harimo n’abo Leta izazanamo.
Rubingisa avuga ko kugira ngo iyi gahunda inozwe harimo gushakwa aho izo modoka z’amashanyarazi zigomba kujya zisharijwa.

Nta gihe ntarengwa uyu muyobozi yatangaje ko imodoka zizabonekera n’ubwo mu nama zihuza inzego nkuru z’Igihugu ikibazo cyo gutwara abantu kitajya kiburamo.
Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2023, Urugaga rw’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR) rwavuze ko imodoka zigera kuri kimwe cya kabiri cy’izari zisanzwe mu muhanda zari zaraparitswe kubera kubura ubushobozi bwo kuzisana.
Hagati aho kandi Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko hari ubugenzuzi bwakozwe kugira ngo bisi zitwara abana b’abanyeshuri na zo zibe zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri Leta ni ihagurukire ikibazo cyo gutwara abantu n’abantu giteza igihombo kinini cyane kuko transport yasubiye inyuma kubera inyungu za bamwe. Twagombye gukora 24/24 ariko kuva ya saa mbiri z’ijoro kugeza saa moya za mu gitondo nta modoka itwara abantu. ikindi ntabwo ari mu mugi gusa no mu Ntara imodoka zirabura cyane cyane muri weekend birasaba imbaraga nyinshi
Ariko se ubundi kuki baha isoko abantu bamwe?Umuti w’iki kibazo kimaze imyaka irenga 10,nuko bareka ubishoboye wese akagura taxi nini zo gutwara abantu.Ibi bintu biterwa nuko ba nyakubahwa ataribo birirwa ku muhanda bateze imodoka.
ibisobanuro twarabihaze kuko iki kibazo kimaze igihe kirekire nibakemure ikibazo cg niba byarabananiye nabyo babivuge
Ntago ari ukubananira babyica babizi.
Nonese niba ufashe isoko ukariha abantu batanu bakibamba urumva service batanga nizo bishakiye. ni nkuko wajya mw’isoko ry’ibiribwa ugasanga harimo abantu icumi gusa uzahaha ugendeye ku bihari.