Umujyi wa Kigali wiyemeje kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore hanze y’ingo
Umujyi wa Kigali uramagana ibikorwa byose byibasira abagore n’abakobwa hanze y’ingo, bigamije kubabuza uburenganzira bwabo no kubahohotera.
Kuwa gatanu, tariki 17/08/2012, habaye igikorwa cyo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu nzira. Igikorwa cyateguwe n’Ihuriro ry’Abagore mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rrita ku kiremwa muntu.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko kuba umugore cyangwa umukobwa ari mwiza bitagomba gutuma ahohoterwa akamburwa uburenganzira akwiye kandi ibyo byiyongeraho ko ihohotera ritemewe mu Rwanda.
Ati: “Kumva ko niba saa kumi n’ebyiri zigeze abagore n’abakobwa bakihinda bakava mu nzira, umuhanda ugasigara ari uw’abagabo, ibyo bigomba gucika”.
Gusa ngo hari igihe bamwe mu bagore babigiramo uruhare bitewe n’imyifatire yabo cyangwa imyambarire yabo; nk’uko umwe mu bagore bakoze urugendo rwo kwamagana iryo hohoterwa babitangarije Kigali Today.
Eugenie Mukaniyonizeye, umwe mu bari muri urwo rugendo rwahereye ku biro bya Polisi ku Muhima kugera ku nzu y’urubyiruko ya Kimisagara, yavuze ko hari abakobwa usanga bitwara bitandukanye n’umuco Nyarwanda cyangwa bakiyambika imyenda iteye isoni.
Undi nawe yatangaje ko kugira ngo abakobwa bagire umutekano usesuye nabo bagomba kwirinda ikintu cyose cyatuma abahungu babashigukira cyangwa babibazaho.
Uru rugendo rwari rugamije gukangurira Abayanyarwanda ububi bw’ihohoterwa, by’umwihariko abagore n’abakobwa bakunda gukorerwaho ihohoterwa ntibabimenye.
Igikorwa cyo kurwanya ihohoterwa rikorewe hanze y’ingo cyashyizwe mu maboko ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo (MININFRA), Minisiteri ishinzwe ibikorwa byose by’abantu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|